Guhera igihe cisaha ya sakumi zurukerera rwo kuri uyu wa Mbere , tariki ya 04/12/2023, hari imirwano ikaze yongeye guhuza umutwe wa ARC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo ndetse na FARDC.
N’ibitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa ba bigabye mubice byinshi byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Isoko yacu dukesha iy’inkuru ivuga ko biriya bitero byagabwe i Kilolirwe maze biza kurangira umutwe wa M23 wirukanye abarwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa iriya ntambara iza kugera muduce twinshi harimo Kingi na Kabati.
Kuri ubu amakuru yizewe Minembwe Capital News, imaze guhabwa numwe mu basirikare ba M23 n’uko uduce twinshi twabereyemo imirwano tumaze kwigarurirwa na M23, harimo ko imirwano ikaze irimo y’umvikanamo imbunda ziremereye n’izito mubice bya Mushaki ahari hazwi nk’ibirindiro bikomeye bihereyemo Ingabo z’u Burundi n’inshi ndetse na FARDC.
N’imugihe FDLR bo bamaze kuyabangira ingata nyuma y’uko ibirindiro bikomeye byabo byari i Kabati na Kagoma byamaze gufatwa na M23. Kabati iherereye mu bilometre 8 n’u Mujyi wa Sake nawo uri mubilometre 27 n’u Mujyi wa Goma.
Bruce Bahanda.