
Ushinzwe itumanaho mu bihugu by’umwe bw’u Burayi, yabajijwe ikibazo kibazako boba barangiwe kuba indorererezi mu matora ateganijwe kuba muri RDC, tariki 20/12/2023, yishuyeko ayo mukuru atayazi hubwo ko ibikoresho byabo byari kubafasha mu gukurikirana amatora Guverinoma ya kinshasa yanze ko babikoresha.
Ibi bibaye mugihe Abakandida byamaze kugaragara ko bariguterwa amabuye abandi bakaraswa muribi bihe byo kw’iyamamaza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byagiye bigaragara bamwe mu bakandida bashinjwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa ko boba baratumwe n’ibihugu by’amahanga bishaka kugenzura umudendezo wa RDC . Ibi akenshi na perezida Félix Tshisekedi yagiye abivuga aho yagiye yiyamarimaza ndetse yagiye atunga n’agatoki mugenzi we MOÏSE KATUMBI CHAPWE, ko yatumwe n’u Rwanda.
Tubibutseko perezida Félix Tshisekedi, aharanira kwegukana indi manda akaba aribyo bituma ashinja bagenzi be kuba ibikoresho by’amahanga, murwego rwokugira ngo y’igaruriye imitima y’abanyekongo nimugihe abanyekongo iyo uberetse u Rwanda ko ari umwanzi wa Congo muricyogihe uba inshuti yabarya bakumva.
Perezida Félix Tshisekedi yarahiriye kuyobora Congo Kinshasa, muri manda yambere, m’ukwezi kwa Mbere(1) umwaka w’ 2019. Nyuma y’uko hari havuzwe ko mu matora habayemo uburiganya bukomeye kuri Martin Fayulu uvuga ko ariwe wariwatsinze ayo matora .
Gusa bivugwa ko n’ubundi Martin Fayulu ko ashigikiwe naza sosiyete sivile n’amatorero menshi muri aya matora ateganijwe kuya 20/12/23, nk’uko byatangajwe na CARTER yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki kigo cy’Abanyamerika ki kaba cyariyemeje kuza kurikirana iby’Amatora yo kuri 20/12/23, gifatanije n’indorerezi zizava mu bihugu bigize umuryango w’Afrika y’Amajy’epfo ( SADC).
Bruce Bahanda.
Biteyimpungenge nukuri. Ayamatora nimana izayabamo si non hazaba ibibazo.