
Mu gihe hasigaye amasaha 48 Manda y’ingabo z’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba (EACRF), ikarangira Ingabo za Uganda zibarizwa muri uwo muryango ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zabuze amahitamo n’inyuma y’uko zitarahabwa amabwiriza ku cyerekeye iyo ngingo.
Iza Kenya zabaga muri uwo muryango mu ntangiriro z’iki Cyumweru n’ibwo bahambiriye utwabo maze basubira mu gihugu cyabo aho buririye Indege ku k’ibuga c’indege ca Goma, kuri uyu wa Mbere, tariki 04/12/2023 bagana i Nairobi.
Hariya mu Burasirazuba bwa RDC, haracari Ingabo za Sudan y’Epfo, iza Uganda n’iz’u Burundi.
Ubwo Abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC), baheruka guhurira i Arusha muri Tanzania, baganiriye ku Ngabo z’uyu muryango (EACRF), aho byavuzwe ko bemeje ko batazongererwa Manda gusa amakuru amwe yaje avuga ko batahise babifatira umwanzuro ndakuka. Gusa RDC yo yifuzaga ko ziriya Ngabo zava k’u butaka bwabo maze izindi Ngabo z’u muryango w’Afrika y’Amajy’epfo (SADC) zigahita zinjira.
Ubutegetsi bwa RDC bushinja ingabo z’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba kuba bataratanze umusaruro aribyo byatumye perezida Félix Tshisekedi asaba ko izi Ngabo zibavira mu gihugu.
Ibi bibaye mugihe imirwano yongeye gukara mu nkengero za Mushaki na Sake, aho Ingabo za Gen Sultan Makenga zikomeje kwambura ihuriro ry’ingabo za RDC, FARDC, FDLR, Wagner, FDNB na Wazalendo, ibindi bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bruce Bahanda.