
Mu gihe byari byitezwe ko Isoko iremera mu Gitoga, muri Grupema ya Kigoma, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, Abanyamulenge bayirema siko byagenze kuko Inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï zangiye Abanyamulenge kurema.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 05/12/2023, Abanyamulenge n’Abapfulero bakoranye ikiganiro bemezanya ko ama soko yongera kurema nk’uko byari bisanzwe iyo mu Buzuke na Gitoga, mu misozi miremire ya Rurambo.
Muribyo biganiro kandi havuzwe ko Abapfulero bakomeje guhamagarira ababo kuva muby’intambara ngo kuko basanze Abanyamulenge badashaka intambara.
Ubuhamya twahawe bwa baremye iyo Soko bagize bati: “Twaremye turi benshi ariko tuja kugera mw’Isoko ya Gitoga, twasanze Maï Maï yashizeho bariyeri. Rero Maï Maï, banze ko Abanyamulenge barema iyo Soko birya byabo barimo batwita Abanyarwanda.”
Andi makuru n’uko umusore w’u Munyamulenge Rukenura Etienne, uheruka gushimutwa na Maï Maï, ku Bwegera, muri Grupema ya ka Kamba, Chefferie ya Plaine Dela Ruzizi, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yarekuwe hatanzwe ifaranga zingana n’ibihumbi bitatu by’idorali za Amerika (3000).

Bruce Bahanda.