
Herekanwe amashusho agaragaza imbunda n’ibikoresho bya gisirikare byatawe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, za FDLR, Ingabo z’u Burundi, Wagner, FARDC na Wazalendo, n’ibikoresho byinshi birimo Imbunda zirasa kure, ibyuma bifata amajwi n’ibihamagara, bifasha ingabo ziri k’urugamba kumenya uduce baba bagezemo.
Ibyinshi muri ibyo bikoresho byafatiwe muri santere(Centre), ya Mushaki ibindi ni mu nkengero za Mushaki. Nk’uko byavuzwe biriya bikoresho byafashwe amashusho n’inyuma y’urugamba rwabaye ejo hashize tariki 07/12/2023.
Hagati aho Ingabo z’u Burundi byavuzwe ko za hahamutse nyuma y’uko umwe muribo y’iyahuye ubwo bari bahunze i Mushaki bageze mu gace ka Murambi, mu bilometre bike na Mushaki, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uriya musirikare byavuzwe ko y’iyahuye akoresheje kwirasa mu gihe ngo yasaga nu wananiwe kwiruka ahunga ingabo za Gen Sultan Makenga. Abandi basirikare benshi b’u Burundi baraye bageze ku k’ibuga c’indege ca Goma, bahita basaba ko bo tahukanwa iwabo i Bujumbura, ngo ntibashaka kurwana na M23.
I Matanda ho hagaragaye abasirikare b’u Burundi benshi bakomeretse nimugihe basanze bari kuvurirwa mu bitaro byaho muri ako gace kari mu nkengero za Sake, mu bilometre 27 n’u Mujyi wa Goma.






Bruce Bahanda.


Nibabivemo intambara zareta isenyera abaturage ntamugisha wabiboneramo nawe ubigiyemo.