
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 09/12/2023, mu Minembwe no mu nkengero zayo hiriwe ituze ni nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu nkengero za Komine Minembwe, ku munsi w’ejo hashize tariki 08/12/2023.
Yari imirwano bya vuzwe ko yari iremereye ni mugihe imitwe y’inyeshamba y’itwaje Imbunda irimo, FDLR, Maï Maï na Red Tabara, bari bagabye ibitero bigamije gusenyera Abanyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi no kubica ndetse no kunyaga Inka zabo, nk’uko iy’inkuru ya nemejwe nu hagariye Soseyete sivile ya Minembwe, bwana Sontos Mufashi, ni mw’itangazo yashize hanze ahagana Isaha za saatatu zo kuri uyu wa Gatanu, w’ejo hashize.
Nk’uko bya vuzwe biriya bitero byari byagabwe muri utu duce: “Ku Kivumu, mu Rwingandura, kw’Irumba kuri Antenne no ku Kabingo.”
Amakuru yizewe Minembwe Capital News, ikesha abaturage b’irwanaho bo mw’itsinda rya Twirwaneho ari nabo basubije biriya bitero inyuma ba hamirije MCN ko umwanzi yashubijwe inyuma ndetse ba mwambura n’ibikoresho bya Gisirikare byinshi birimo Imbunda zirasa kure nka “Mashinigun n’izindi mbunda nto zo mu bwoko bwa AK-47.”
Bwana Fidel Rushikama, yagize ati: “Yego rwose umwanzi yari yazanye ubwinshi ariko ntiharwana ubwinshi harwana Imana yonyine.”
Yakomeje avuga ati: “Mu byukuri umwanzi twara mukubise nawe aribura kandi yapfushije abarwanyi benshi basaga 34. Imana niyo izi rwanirira Abanyamulenge kuko Imana ibana na barengana.”
Iriya mirwano nk’uko bya vuzwe kuva ejo n’uko Maï Maï, Red Tabara na FDLR bari bagabye biriya bitero bashubijwe i nyuma n’abaturage b’irwanaho bo mw’itsinda rya Twirwaneho.
Uy’u munsi k’u wa Gatandatu, tariki 09/12/2023, hiriwe ituze n’u mutekano mu Minembwe no munkengero zayo, guhera igihe c’isaha z’igitondo kugeza ubu mu masaha y’ijoro.
Bruce Bahanda.