
Mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu bice birimo intambara, haramukiye agahenge kamahoro, kuri uy’u wo ku Cy’umweru, tariki 10/12/2023, n’inyuma y’imirwano ikaze igize iminsi ibera mu bice bya Masisi, ahanini mu nkengero za Sake, u Mujyi uri mu bilometre 27 n’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo za Gen Sultan Makenga (M23), kuri ubu ziragenzura hafi uduce twose tugize inkengero za Sake, uherereye Mushaki, Kabaya kugeza mu misozi ya Bihambwe, imisozi iri hejuru ya Sake. Uyu mutwe wa M23 kandi urareba n’ibice bimwe byo muri Rubaya ndetse na Karuba uherereye i Ngungu muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
K’umunsi w’ejo hashize tariki 09/12/2023, uyu mutwe wongeye kwambura ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo, ibindi bice bigana za Ishasha harimo Ngingwe, Bunyole, Kahunda na Matanda ndetse na Kirotshe.
Mugihe biri uko i Sake ho ubwoba n’ibwnshi mu Ngabo za RDC. K’urundi ruhande ho ziriya Ngabo z’u Burundi zatsembye ko zitazongera kurwana n’u mutwe w’inyeshamba wa M23. Nyuma y’uko ziriya Ngabo z’u Burundi zitakaje abasirikare benshi mu Ntambara za Mushaki ndetse no muntambara zagiye zibera i Kitshanga ahagana mu mpera z’u kwezi kwa Cumi (10), uyu mwaka w’2023.
Bruce Bahanda.