
Imodoka 30 zitwaye abasirikare b’u Burundi n’aba FARDC zanyuze ku Bwegera, muri Grupema ya ka Kamba, Chefferie ya Plaine Dela Ruzizi, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, zigana muri Kivu y’Amajyaruguru.
Bya vuzwe ko ziriya Modoka zitwaye abasirikare, zanyuze ku Bwegera, igihe c’isaha z’igicamunsi cyokuri uyu wa, Gatatu, tariki 13/12/2023, zavaga i b’Uvira na Bujumbura, mu gihugu c’u Burundi.
Umwe mu baturage bazibonye ya bwiye Minembwe Capital News, ati: “N’imodoka niboneye ubwanjye zari zuzuye abasirikare b’u Burundi n’aba FARDC.”
“Zanyuze Umuhanda wose uva Uvira zerekeje i Bukavu zizakomereza i Goma. N’i b’imodoka binini byo mu bwoko bwa Tata.”
Yakomeje avuga ati: “Habanjye gutambuka imodoka 23, nyuma izindi zirindwi(7), ziza gutambuka igihe c’u mugoroba wajoro.”
Muri ibi bihe byo kw’iyamamaza kwa bakandida biyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, perezida Félix Tshisekedi, yagiye y’umvikana yigamba ko agiye gushiraho iherezo ku ntambara ikomeje kubica bigacika mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ibi yabivuze i Goma no mu bice bya Kivu y’Amajy’epfo.
Ati: “Mbasezeranye kubaha Amahoro, Umutwe wa M23, ngiye kuwushiraho iherezo. Mungirire icyizere muzantore.”
Mbere y’uko perezida Félix Tshisekedi, agera i Makobola na Uvira, ku wa Gatandatu, tariki 09/12/2023, bya vuzwe ko yabanjye kuja i Bujumbura ku bonana na perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Bikaba byaravuzwe ko perezida Félix Tshisekedi yasabye mugenzi we ingabo zo kumurinda muri ibi bihe by’amatora ndetse n’izindi zo kumufasha kurwanya M23.
Muntangiriro ziki Cyumweru, n’ibwo byamenyekanye ko leta ya Kinshasa, yategetse ko brigade yari i Beni ivanwayo ikoherezwa mu bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru birimo imirwano ya M23 n’ingabo za RDC.
Ibi byanabaye mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, aho Ingabo ninshi zavanwe muri Grupema ya Bijombo, zoherezwa i Goma, kurwanya M23. Bariya basirikare ba FARDC, bakomeje koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru, kurwanya M23 ahanini benshi muribo bagwiriyemo abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Bruce Bahanda.