• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 18, 2025
in Regional Politics
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda
102
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida w’u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by’ibanga n’intumwa z’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni ibiganiro amakuru agaragaza ko byabaye mu ntangiriro ziki cyumweru turimo bibera mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Ikinyamakuru cya Africa Intelligence dukesha iyi nkuru kivuga ko muri icyo kiganiro intumwa za AFC/M23 zaburiye perezida w’u Burundi ku ngaruka igihugu cye gishobora guhura na zo mu gihe yaba akomeje gushyigikira ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, Leta y’u Burundi yohereje muri RDC abasirikare babwo babarirwa mu bihumbi 20, mu rwego rwo gufasha abasirikare ba Leta ya Congo mu ntambara bamazemo imyaka igera kuri ine bahanganye n’uy’u mutwe wa AFC/M23.

Ibi biganiro byabereye i Bujumbura mu gihe byavugwaga ko hari indege zagiye zigaragara ku k’ibuga cy’indege cya Bujumbura mbere yo koherezwa kugaba ibitero mu duce dutuwe n’abaturage n’ahari ibirindiro bya AFC/M23 muri Kivu zombi.

Ni mu gihe kandi ibihe byinshi AFC/M23 yagiye ishinja u Burundi kwemera ko RDC ikoresha ubutaka bwabwi mu kugaba ibitero ku birindiro byayo ndetse no mu duce dutuwe n’abaturage ikoresheje drones z’intambara.

Abakurikiranira hafi intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC, bavuga ko kuba AFC/M23 yaratekereje kuganiriza perezida w’u Burundi yashakaga kuburizamo imirwano yabasakiranya n’Ingabo ziwe.

Bavuga kandi ko uyu perezida w’u Burundi yemeye ibiganiro mu rwego rwo kwirinda ko intambara ibera muri Congo yakwambuka mu gihugu cye.

Ikindi kivugwa n’uko AFC/M23 yasabye u Burundi ko mu gihe yofata umujyi wa Uvira, bukwiye guhita bwima ubuhungiro abarwayi ba wazalendo na FDLR bagizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Perezida w’u Burundi ku ruhande rwe ngo yasabye AFC/M23 kwitandukanya n’u Rwanda, ayibwira ko arushinja guhungabanya inyungu z’igihugu cye.

Tags: AFC/m23BujumburaEvariste Ndayishimiyeibiganiro

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?