Igihe c’isaha za samoya(19h), z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, wo kw’itariki 19/12/2023, ku Bwegera, muri Grupema ya ka Kamba, Chefferie ya Plaine Dela Ruzizi, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, hishwe Umunyamulenge arashwe na Wazalendo, abo Perezida Félix Tshisekedi, yifashisha mu kwica abo yise abanzi.
Byavuzwe ko uwishwe ari umusore uri mukigero cyimyaka 27 y’amavuko, azwi kw’izina rya Bisetsa akaba mwene Zaburoni, bari basanzwe batuye ku Bwegera.
Ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu baturage ba Banyamulenge, baturiye ako gace, yagize ati: “Bisetsa yishwe arashwe. Ba murashe isasu rimwe mu mutwe ahita arangiza.”
“Abamwishe ni Wazalendo, bamusanze iwabo murugo.”
Perezida Félix Tshisekedi, umukandinda mu matora asigaje isaha zike abanyekongo bagatora, ubwo yageraga Uvira na Makobola, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yabwiye abanyekongo ko igihe kigeza ngo yiyicire abo yise abanzi b’igihugu. Hari aba bona ko abo banzi b’igihugu Tshisekedi avuga ko boba ari Abanyamulenge, nimugihe Umunyamulenge apfa muri RDC ntihagire inkurikizi kubakoze ubwicanyi leta ya Kinshasa ikabisigaho nkaho hapfuye inyamanswa.
Ibi byagaragaye ku basirikare bagiye bapfa bishwe imfu zagashinyaguro aho bazira ubwoko bwabo Abatutsi. Tariki 09/11/2023, i Goma, hiciwe umusirikare wa FARDC, uvuka mu banyamulenge, Lt Kabongo Rukatura, yicwa atwitswe.
Ahagana mu mwaka w’2021, i Lweba muri teritware ya Fizi, hishwe Major Joseph Kaminzobe, wakuwe mubandi basirikare ba FARDC aricwa azira ubwoko bwe Abatutsi.
N’ikenshi uwahoze ari minisitiri w’iterambere Justin Bitakwira Bihona, yagiye y’umvika yita Abanyamulenge, “ubwoko bw’Inzoka,” ubundi akabita “Abanyarwanda.”
Bitakwira, kandi ntasiba kwigamba ko Tshisekedi begerana cyane aho amuganiriza ku kwanga abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ibi biri mu byatumye Tshisekedi yiyegereza Wazalendo kugira bazamwicire Abanyamulenge nk’uko aheruka kubitangariza i Makobola no mu Mujyi wa Uvira.
Bruce Bahanda.