Kuri uyu wa Gatatu, tariki 20/12/2023, muri Sudan, umutwe w’itwaje imbunda wa RSF, wigambye kwigarurira u Mujyi mukuru w’Intara ya Al Gezia ya Kabiri.
Ni u Mujyi uzwi kw’izina rya Wad Madani, niwo umaze kuja mu Maboko y’u mutwe witwaje imbunda urwanya ubutegetsi bwa Sudan. Amezi umunani (8) arashize uriya mutwe uhanganye n’Igisirikare cya Guverinoma ya Khartoum.
Mu makuru yagiye atangwazwa n’Abategetsi bi cyo gihugu bagiye bavuga ko iy’i ntambara imaze kwangiriza ibintu byinshi ahanini k’u murwa mukuru w’icyo gihugu(Karthoum), i Ntara ya Darfur, n’ibice byo mukarere ka Kordofan.
Ku wa Mbere, ushize wiki Cyumweru, leta Zunze Ubumwe z’Amerika, binyuze muri Ambasaderi wayo muri Sudan, yavuze ko ntagisubizo cyitezwe mu gukoresha inguvu za Gisirikare.
Ati: “Imitwe ya SAF na RSF, igomba guhagarika imirwano muri Sudan, ikubahiriza inshingano zayo zikubiye mu mategeko Mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi. Mukwiye kubahiriza ikiremwa muntu kandi mukareka ubutabazi bukagera kubaturage ba bwifuza.”
Naho imiryango itabara imbabare harimo na L’Oni, bavuze ko bahangayikishijwe n’uburyo ibikorwa bisabye ubutazi bikomeza kuzamuka aho kumanuka. Abagera muri miliyoni zitandatu, z’Abaturage bamaze kuvanwa mubyabo naho abasaga ibihumbi icumi nabibiri bamaze guhitanwa n’iriya ntambara.
Bruce Bahanda.