Irijoro ryakeye ryo kw’itariki 22/12/2023, abantu ma kumyabiri (20), nibo baguye mu gitero cyagabwe n’umutwe w’Inyeshamba wa Red Tabara, urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
N’igitero cyagabwe k’u musozi wa Vugizo, muri Zone ya Gatumba, mu Burengerazuba bw’igihugu c’u Burundi, aha herereye k’umupaka w’u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Leta ya Bujumbura, ibinyujije mu muvugizi wayo, yavuze ko kiriya gitero ko cyakozwe mu buryo bwo gutera ubwoba ko kandi cyahitanye abaturage.
Ati: “Igitero cya kozwe n’umutwe w’iterabwoba wa Red Tabara, barashaka gutera ubwoba abaturage. Kiriya gitero cyahitanye abana 12 b’imyaka itanu, cyahitanye kandi abagore ba biri batwite.”
Yakomeje avuga ati: “Hari n’abagabo batanu barimo umupolisi, bishwe ubwo bari batabaye abagabweho igitero.”
Umutwe wa Red Tabara, wo ubinyujije k’urukuta rwabo rwa X, ba menyesheje ko baraye bagabye igitero ku birindiro by’Ingabo z’u Burundi, biri ahitwa Vugizo, k’u mupaka w’u Burundi na RDC, ko kandi bishe abasirikare b’u Burundi icyenda n’u mupolisi umwe.
Bagize bati: “Twateye i kambi y’igisikare c’u Burundi, ku musozi wa Vugizo, k’u mupaka w’u Burundi na RDC. Igitero twakoze cyahitanye Ingabo z’u Burundi icyenda n’umupolisi umwe.”
Bakomje ati: “Ingabo z’u Burundi, twazambuye n’ibikoresho byinshi by’agisirikare harimo imbunda zirasa kure.”
Umutwe wa Red Tabara, ukaba wanamenyesheje ko ugiye gukomeza intambara kugeza bageze kucyo baharaniye kuva b’injira ishamba ahagana mu mwaka w’2016.
Bruce Bahanda.