
Amagambo ya Corneille Nangaa, uheruka gutangaza umutwe wa politike ufite n’Igisirikare, ugamije gushiraho iherezo ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, ari muyajugumishije ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse n’u bw’ibihugu bikomeye by’Amahanga.
Nangaa, w’igeze kuyobora Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora muri Republika ya Demokarasi ya Congo, ahagana mu mwaka w’2018. Ni umunyekongo uvuka mu Ntara ya Kisangani, akaba yaravutse mu mwaka w’ 1970.
Kuya 15/12/2023, yatangaje umutwe wa politike, avuga ko Intego yawo nyamukuru, kwari ukugarurira abanyekongo icyubahiro bari barabuze bivuye ku butegetsi bubi bwaranze Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu minsi ibiri ishize aheruka kongera k’umvikana avuga amagambo aremereye aho yagize ati: “Félix Tshisekedi, n’ibyashara(Business) byanjye, ninjye wamushize, k’u butegetsi mu mwaka w’2018, kandi n’ubu ninjye wongeye kumubwira ngo aveho.”
Yunzemo kandi ati: “Ihuriro ry’umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC), riraburira Tshisekedi kurekura ubutegetsi inzira zikigendwa, mugihe atumva iy’inama inzira izamubana, nto!”
Corneille Nangaa, yanavuze ko ihuriro ry’umutwe wa Alliance Fleuve Congo, ko bakomeje kwakira abasirikare benshi aho ndetse yanahamije ko hari n’abandi basirikare bakuru bo mungabo za FARDC ziri Kinshasa.
Yagize ati: “AFC, ikomeje kunguka abanyamuryango bashya, muribo harimo abagenerali batanu ba FARDC bari i Kinshasa, ariko kandi harimo n’abandi bayobozi benshi bari mu byegera bya perezida Félix Tshisekedi.”
Nyuma y’uko uriya mutwe wa AFC, umaze kuvuka i Nairobi, mu gihugu ca Kenya, ibihugu bikomeye birimo ubumwe bw’u Buraya na Leta zunze ubumwe z’Amerika, bumvikanye bamagana uriya mutwe ndetse bawusaba gutuza.
Bruce Bahanda.
Twe tubihanze Amaso ko twabona ushaga’ya Gisekedi tugataha mu cyatubyaye duheze imahanga
Dans votre rédaction il faut être bref et précis.
Par exemple, si vous êtes sûr de ce que vous écrivez il fallait citer les noms de quelques généraux qui se sont adhérés à l’AFC!
Si vous n’êtes pas sûr préciser que ce sont des ondits!
Merci bcp