Umwe mu bapadili wa vukiye i Betelehemu, akaba amaze imyaka icyumi n’ibiri ari umupadili, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25/12/2023, yatanze ubuhamya bw’uyu Mujyi ko ibyabaye uy’u munsi bitarigera bibaho nagato.
Nimugihe kuri uyu munsi i Betelehemu, batigeze bizihiza Noèl, kubera Intambara ikomeje guca ibintu hagati y’Igisikare cya Israel (IDF) n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas.
Padili, yagize ati: “Maze Imyaka icyumi n’ibiri (12), ndi umupadili, kuri uru rusengero rwa Nativity church . Navukiye i Betelehemu, bibaye bisha mu maso yanjye, no mugihe cya COVID-19 suku byari bimeze.
Yunzemo kandi ati: “Dufite abavandimwe muri Gaza nicyo gituma kwizihiza Noèl bya tunaniye. Gusa biba byiza duhuriye hamwe mugihe cyo gusenga.”
Mu makuru yatanzwe n’ikinyamakuru cya BBC, avuga ko nta munezero, nta bana, nta père Noel. Iyi Noel yabaye mbi kubantu baturiye Betelehemu, yewe ngo ntanikirori cyigeze kiharangwa, nk’uko byavuzwe.
Mu busanzwe aha Betelehemu, mu bindi bihe nkibi hagiye haba ibiriri bikomeye.
Tubibutsa ko Betelehemu, ariho umwami Yesu Kirisitu, yavukiye nk’uko bivugwa n’Ijambo ry’Imana, muri Bibiriya.
Betelehemu (Bethlehem), ni agace ka Israel, kuri ubu kabarizwa muri West Bank, ifitwe n’Abapalestine. Nk’uko bigaragara Betelehemu, iri mu bilometre 10 yo mu m’Ajyepfo y’u murwa mukuru wa Israel, ariwo Jerusalem.
Bruce Bahanda.