Batatu (3), mu bayobozi ba FCC, basubije minisitiri w’umutekano, wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Peter Kazadi, wari watangaje ko abo mw’ishyaka rya FCC, ko bagomba guceceka ku bikomeje gutangazwa ko Amatora yo kw’itariki 20/12/2023, atagenze neza!
Mu baje gusubiza minisitiri w’umutekano harimo Francine Muyumba, wagize ati: “FCC, nti gomba guceceka kuko ibiri kugaragara none , FCC yo, yabibonye kera, aribyo byatumye yanga kwinjira mu matora, bityo rero tugomba kuvuga.”
Uwitwa Marie Ange Mushobekwa, nawe ati: “Kuri ubu bya maze kugaragara ko FCC, ifite ukuri, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, bari gusaba ko Amatora yo kw’i tariki 20/12/2023, ateshwa agaciro, hakongera kuba Amatora bundi bushya.”
Uwitwa Félix Momat, yagize ati: “N’inde ugomba guceceka hagati ya FCC na leta ya perezida Félix Tshisekedi? Mu menye ko leta ya perezida Félix Tshisekedi, yateguye Amatora muburyo bwa magendu, aribyo byatumye igihugu cyose gihinduka urusaku!!”
Yunzemo kandi ati: “Tugomba kuvuga kuko igihugu kiri kuja mukaga. Isoni zizakora ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.”
Amajwi y’agateganyo akomeje gutangazwa na Komisiyo y’amatora CENI, agenda agaragaza ko Félix Tshisekedi, ariwe uza kwisonga. Ibi bya tumye abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bategura imyigaragambyo simusiga, iyo leta ya Kinshasa yanze ko iba kugeza ubu abashinzwe umutekano bafunze i mihanda yose kugira imyigaragambyo ntibe.
Hagati aho amashirahamwe atandukanye muri RDC, akomeje kwamagana CENI, no gusabisha ko Denis Kadima, ahagarikwa ndetse agatabwa muriyombi.
Bruce Bahanda.
Opposition iba ahandi naho Congo wapi bazamufungire Murugo iwe batangaze Katumbi naho idomo rya bacongomani wapi