Umuryango w’Abibumbye, wongeye gusohora raporo nshyasha zigaragaza uko ibintu byifashe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, muri iki gihe.
Ni raporo, ahanini igaragaza ibikorwa bibi bikorwa n’imitwe y’inyeshamba ifasha ubutegetsi bwa Kinshasa, ku rwanya umutwe wa M23.
Nk’uko iriya nyandiko ibigaragaragaza n’uko mu Ntara zose zigize igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagiye habamo imivurungano ishingiye ku moko, by’umwijariko, mu m’Ajyepfo ya Kinshasa, mu Ntara ya Maï-Ndombe, ko hagaragaye ubugome bukaba bwara rushijeho gukara mu ntangiriro z’umwaka w’2022. Iriya raporo igaragaza ko muri Maï-Ndombe, hapfuye abantu ba barirwa mu magana, aho ngo n’ibikorwa remezo byagiye bisenywa ndetse n’Abantu benshi bata izabo.
Ni raporo yagaragaje ko n’i Kinshasa, ubwoba bwarushijeho kwiyongera n’abanyapolitike bagenda bicwa abandi bagahutazwa.
Iyi raporo, ikomeza ivuga ko imitwe y’inyeshamba irimo wa Mobondo, ko leta ya Kinshasa, yabafashe kungufu ibohereza kurwanya M23, mu Burasirazuba bwa RDC, muri Kivu Yaruguru.
Mugihe mu Ntara ya Ituri ho, bagaragaje ko igisirikare ca RDC, cya naniwe kwe geranya abaturage ngo baganire mu rwego rwo kugira ngo amakimbirane ahohe, muri ibi bice.
Kuri Wazalendo na FDLR, iriya raporo yemeje bidasubirwaho ko leta yizeye cyane FDLR na Wazalendo, abariho imbaraga zishorwa mu gihe iriya mitwe ishinjwa kwica no guhungabanya umutekano wa baturage.
Umuryango w’Abibumbye, wanemeje ko ingabo z’u Burundi, zoherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, gufatanya na Wazalendo na FDLR, kurwanya M23.
Nk’uko iriya raporo ibihamya n’uko ingabo z’u Burundi, zoherejwe k’u Muhanda wa Sake na Kitshanga, kuva muntangiriro z’ukwezi kwa Cumi 10, kandi bagenda bambaye umwambaro w’igisirikare ca FARDC.
Barangije bavuga ko Ingabo z’u muryango w’Abibumbye MONUSCO, zigomba kuva muri RDC.
Bruce Bahanda.