Umusore w’u Munyamulenge, winjiye muri politike akiri muto, Olivier Rumenge Rugeyo, yafashe akanya, maze yifuriza Abanyamulenge bose umwaka mwiza muhire w’ 2024.
Rumenge Rugeyo, bizwiko y’injiye muri politike afite imyaka 27, y’amavuko, akaba atuye mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Ubwo yaganiraga na Minembwe Capital News, none tariki ya 01/01/2023, yagize ati: “Nkunda ubwoko mvuka mo [Abanyamulenge], mbi yumvamo, kandi n’umva bohorana ibyiza. K’u bw’izo mpamvu nshaka ku binyuza kuri Minembwe Capital News, kugira ngo nifurize Abanyamulenge bose muri rusange umwaka mwiza muhire w’ 2024.”
Yunzemo kandi ati: “By’umwihariko ni furije abanya Minembwe imigisha, uy’u mwaka twi njiyemo w’ 2024, bazahirwe, bazatunge, kandi bazatunganirwe. Akarusho bazagere ku mahoro arambye.”
Mu matora aheruka muri RDC, tariki ya 20/12/2023, ku ba Depite no k’umwanya w’umukuru w’igihugu, Olivier Rumenge Rugeyo, yari yatsindiye kuba umukandinda k’u mwanya w’ubu depite k’urwego rw’i Gihugu, ku bw’impamvu atashatse ko zitangazwa nti ya bashe kw’iyamamaza kuri uyu mwanya ndetse no kwinjira mu matora nyirizina.
Bruce Bahanda.
UMWAKA MUHIRE kubanyamurenge twese uzatubere uwamahoro numugisha