Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ya vuzeko intambara ingabo ze zihanganye mo n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas, idateze kurangira ngo kuko bafite kurwanya uriya mutwe kugeza igihe uzarimbukira burundu.
Ibi ya bivuze mu gihe igisirikare cye, cya IDF, cyatangaje ko kigiye kuvana Ingabo zabo mu Ntara ya Gaza.
Mu itangazo iki Gisirikare cya shize hanze kuri uyu wa Mbere, tariki 01/01/2024, rivuga ko kiriya cyemezo ubuyobozi bw’Ingabo zabo bagifashe mu rwego, rwo kugira ngo igihugu cyabo cyitegure kwinjira muntambara yo mu cyicyiro cya kabiri.
N’itangazo rikomeza rivuga ko intambara yo kurwanya umutwe wa Hamas ishobora kuzamara igihe kirekire muri ubwo buryo bakaba bagiye ku byiteguramo.
Leta ya Israel, yatangiye ibitero k’u mutwe wa Hamas, nyuma gato y’uko uriya mutwe wari wagabye igitero gikomeye muri Israel, tariki ya 07/10/2023, gisiga gihitanye abisraeli basaga 1200.
Gusa abanyapalesitine bamaze kurwa mu bitero Israel yashoye kuri Hamas, barenga 5000.
Bruce Bahanda.