K’u wa Kabiri, tariki 02/01/2023, ubuyobozi bw’u mutwe wa M23, bwa shize itangazo hanze ririho umukono wa Perezida w’uwo mutwe, bwana Bertrand Bisimwa, ry’ifuriza umwaka mushya muhire Abaturage baturiye Uduce twose Ingabo za ARC/M23, ba genzura ndetse bagira n’ibyo basezeranya abaturage.
N’itangazo rifite page z’ibiri, rigira riti: “Umwaka w’2023, urarangiye twinjiye mu mwaka mushya w’2024, umutwe wa M23, w’ifurije abaturage bose kubona ibyiza n’amahoro arambye, guhirwa no gutunganirwa.”
“Intego yacyu nyamukuru n’ukubona uburyo mubaho amahoro, haba mwiterambere ndetse no mubundi buzima busanzwe bwa burimunsi.”
Bwana perezida w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yakomeje avuga n’ukubyo abaturage baturiye u duce bagenzura ibyo bamaze kugeraho muri ibi bihe bitoroshye.
Ati: “Amashuri yarafunguye, ku banyeshuri biga ku mashuri abanza nayisumbuye ndetse naza Kaminuza.”
“Kubasenga Amakanisa aruguruye muburyo bwose, nk’uko byahoraga.”
Yanavuze no kubikorwa by’iterambere, bifasha abaturage mu buzima busanzwe, aho yavuze ko amasoko n’inganda aho baherereye zirimo gukora mu rwego rwo kugira ngo abaturage ba beho neza.
Bertrand Bisimwa, yasezeranyije abaturage kuzabashakira Umutekano mwiza.
Ati: “Ubujura, ibijanye n’ibibangamira ubuzima bwa baturage ibyo tuzabirwanya mu buryo bwose, mubice tugenzura no mubindi biri mbere.”
Yasoje amenyesha perezida Félix Antoine Tshisekedi, n’abo bakorana, ko leta Zunze ubumwe z’Amerika, zamutegetse ko akwiye kurangiza intambara mu Burasirazuba bwa RDC.”
Bruce Bahanda.