Ba Pigime (pygmée), ba biri(2), batawe muriyombi na polisi yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (PNC), nyuma y’uko bari bamaze gukomeretsa abahinzi , mu gace ka Muhu, muri teritware ya Mambasa, mu Ntara ya Ituri, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko bya vuzwe n’uko bariya ba Pigime bakomerekeje abahinzi bakoresheje imihoro (imipanga), nimugihe abahinzi bari mubihe byo gusarura imirima yabo.
Ay’amakuru yanemejwe na Polisi iherereye muri ako gace ka Mahu, bagize bati: “Pigime ba biri batemye abahinzi bari mu gikorwa cyo gusarura imirima y’abo.”
Bakomeje bagira bati: “Kuri ubu abatemanye twamaze kubata muriyombi. Bafungiwe i Magumo, kuri station ya Polisi, ya Mahu.”
Ay’amakuru akomeza avuga ko ubwo ba Pigime bagabaga igitero ku bahinzi ba Kakao, baje bitwaje imihoro n’amacyumu, gusa bya vuzwe ko kiriya gitero bakigabye ubwo bashakaga kw’iba ibihingwa.
Hari hamaze igihe kirenga amezi atandatu 6, ibihingwa byaribasiriwe n’Abajura batabashe kumenyekana bigakekwa ko yoba arabo ba Pigime. N’ubujura bwagiye bugaragara cyane muri Cheferie ya Babila Babombi, mu m’Ajyepfo ya teritware ya Mambasa.
Bruce Bahanda.