Major Gen Monwabisi Dyakopu, wahawe kuyobora Ingabo z’u muryango w’iterambere w’Afrika y’Amajy’epfo (SADC), ni Umusirikare ufite amateka y’ihariye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byavuzwe uyu yigezeho kuyobora Umutwe w’Ingabo kabuhariwe z’umuryango w’Abibumbye muri RDC, uzwi nka FIB(Force Intervation Brigade).
Bikaba bizwi ko bwana Major Gen Dyakopu, yayoboye FIB, kuva mu muntangiriro z’u mwaka wa 2020 kugeza mu mwaka w’ 2021. Muri bimwe Major Gen Dyakopu yakoze harimo ko yahanganye cyane n’u mutwe w’iterabwoba wa ADF Naru, urwanya ubutegetsi bwa Kampala, uy’u mutwe wa ADF Naru, wakoze iyo bwabaga muricyo gihe ugaba ibitero k’u Ngabo za MONUSCO, ahanini mu Bice bya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, uriya muyobozi agerageza kuzihasha.
Bwana Major Gen Monwabisi Dyakopu, azwi kandi ko yigeze kuyobora Ingabo z’Afrika y’Epfo zo muri Batayo ya 8 zari zaroherejwe muri Ethiopian, ahagana mu mwaka w’2009 ndetse ko yigeze no kuyobora izari zaroherejwe muri Eritrea, kugarukana amahoro.
Major Gen Monwabisi Dyakopu, ni umugabo uri myaka 55 y’amavuko.
Kuri ubu aharejo, tariki ya 04/01/2024, SADC, yashize itangazo hanze rimenyesha ko Major Gen Dyakopu, ariwe uzayobora Ingabo za SADC, ziri mu Burasirazuba bwa RDC aho zije kurwanya no guhasha umutwe w’inyeshamba wa M23.
Ingabo za SADC, z’ibarizwa k’ubutaka bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, zavuye mu Gihugu ca Tanzania, Malawi na Afrika y’Epfo, arinacyo gihugu bwana Major Gen Dyakopu, avukamo.
Gusa Corneille Nangaa, uheruka gutangaza umutwe wa Alliance Fleuve Congo, ya buriye Ingabo za SADC ko ntanakimwe zizabuza kuko byanze bikunze ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, bugiye gushirwaho akodomo.
Bruce Bahanda.