Umuvugizi w’u mutwe wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yaburiye perezida Félix Tshisekedi uhora aririmba ko azatera u Rwanda, ko “gutera u Rwanda, bisa no kwiyahura.”
Ni mukiganiro umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yakoranye na radio Ijwi ry’Amerika (Voice of America).Kanyuka, iki kiganiro yagishize kurukuta rwe rwa X, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 08/01/2024.
Yagize ati: “Igihugu c’u Rwanda, cyo hereje abasirikare bo gufasha bimwe mu bihugu by’Afrika y’Amajy’epfo(SADC), kurandura imitwe y’iterabwoba, u Rwanda ni gihugu kimaze kwi yubaka, ubwo rero kuja ku rwana n’u Rwanda, ntaho bitandukaniye no kuja kwi yahura.”
“U Rwanda, rumaze kwiyubaka mu burezi, ubuzima n’u mutekano.”
Yunzemo Kandi ati: “Niba ashaka ku rwana n’u Rwanda, bafite igisirikare cyiza, u Rwanda rwa kemuye ikibazo cy’iterabwoba muri Centrafique no muri Mozambique.”
Yabivuze ashingiye ku ijambo rya perezida Félix Tshisekedi, waherutse gutangaza, kw’itariki ya 18/12/2023, avuga ko azarasa u Rwanda yi yicariye i Goma.
Yagize ati: “Umutwe wa M23, mu gihe wa kwibesha ukarasa isasu rimwe i Goma cyangwa ukaba wafata akandi gace gato gusa ko muri Kivu y’Amajyaruguru, nza hita nsaba Inteko ishinga mategeko ya RDC banemerere ntere u Rwanda.”
Perezida Félix Tshisekedi, icyogihe yu mvikanye kandi avuga ko natera u Rwanda ngo perezida w’u Rwanda Paul Kagame, azarara ukubiri n’urugo rwe aje iyo mw’Ishamba.
Bruce Bahanda.