Umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kampala, Dr Kiiza Besigye, abajura ba mwibye ibitoki maze yibasira perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni kubibazo by’u bukungu igihugu gifite.
Bya vuzwe ko ibitoki bya Colonel Kiiza Besigye, byibwe mw’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 09/01/2024.
Kiiza Besigye, ubwe yiyemereye ko ibi byabaye, ahamya ko byibwe, abinyujije k’urubuga rwa X yagize ati: “Mu ijoro ryakeye ibitoki bitandatu byibwe mu murima muto nfite i Sarangati. Niyo mpamvu abantu batakirara mu mazu yabo ngo basinzire, bararira imirima yabo. Ni ukubera ibibazo by’u bukungu igihugu ca Uganda kimazemo imyaka 40 kubera i Shyaka rya NRM rya perezida Yoweli Kaguta Museveni.”
Ibihe byinshi uyu mugabo yagiye agaragaza kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Yoweli Kaguta Museveni.
I Wakiso, niho kwa Kiiza Besigye, kuva mu mwaka w’2001,2006,2016, Kiiza Besigye, yagerageje kw’iyamamaza inshuro zine zose gutsinda amatora bikamunanira.
Ibindi bitigeze bihira Kiiza Besigye, nugutegura imyigaragambyo uko ya yiteguraga yarafatwa agafungwa.
Bruce Bahanda.