Abanyamulenge nabo, bongeye kurema i Soko nini ya Gitoga birakunda, Gitoga, iherereye mu misozi ya Rurambo, homuri Grupema ya Kigoma, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
I Soko ya Gitoga, irema nakazi Gatatu, ahar’ejo rero, itariki ya 10/01/2024, i Soko ya Gitoga, byarakunze Abanyamulenge bongera kuyirema, ni mugihe harihacanye iminsi iyo Soko bidakunda ko Abanyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi, bayirema, ikaba yahoraga iremamo abo muyandi moko, abapfulero, Abatwa n’abandi.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi nabiri (12) umwaka w’2023, nibwo habaye ugushamirana gukaze, kugeza naho barasanye hagati ya baturage bo muri Twirwaneho n’Inyeshamba za Gumino, z’iyobowe n’uwiyita Colonel Alexis Nyamusaraba. Umutwe wa Gumino, uzwiho gukorana byahafi na Maï Maï n’indi mitwe irwanya Abanyamulenge.
Ibi bya tumye Abanyamulenge batongera kurema amasoko. Gusa hagati muriyiminsi hagiye haba kuganira kwa batware ba Bapfulero n’Abanyamulenge, bikaba biri mu byatunye byemera Abanyamulenge bongera kurema i Soko ya Gitoga.
Tu bibutsako i Soko arizo zihesha abaturiye imisozi miremire y’Imulenge ibyo bambara nibyo barya dore ko muri ibi bihe by’i ntambara guhinga kwa gabanutse ku kigero kirihejuru cyane.
Bruce Bahanda.