Umusore wahoze mu mutwe w’Inyeshamba wa Gumino, yashinjwe kuba yarabaye mu gitero giheruka ku gabwa kwa Chef wa Grupema ya Bijombo, Rwigina.
Mu ntangiriro z’i Cyumweru dusoje n’ibwo urugo rwa Chef wa Grupema ya Bijombo, utuye mu muhana wo ku wu Mugethi, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, rwa gabweho igitero n’Abantu baje bitwaje imbunda barasa amasasu menshi mu rugo rwe. Gusa ariya masasu nta buzima bw’Abantu yatwaye cyangwa ngwa gire uwo akomeretsa nk’uko abaturage ba bibwiye Minembwe Capital News.
Ku gicamunsi cyo kuri uy’u wa Mbere, itariki ya 15/01/2024, n’ibwo Minembwe Capital News, yabwiwe ko uwitwa Semaombi, wahoze mu mutwe w’Inyeshamba wa Gumino aza kuwuvamo ahitamo kuba umubandi ariwe washinjwe kuba yara rashe mu rugo rwa Chef wa Grupema ya Bijombo.
Bya vuzwe ko icyo gitero Semahombi yagabye kwa Rwigina, yakigabye isaha zasaa ine z’ijoro, mu ntangiriro zakiriya Cyumweru, aho ndetse yarashe amasasu menshi abomora igikuta cy’inzu.
Semaombi, mbere y’intambara zayogoje akarere k’i Mulenge yahoze atuye mu Kinyoni, ha herereye mu Bilometre bike n’u muhana wo ku wu Mugethi.
Bruce Bahanda.