Mu gihe ingaruka zo gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi, zageze no ku bacuruzi ba Banye-kengo, Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, Theo Kasi, yasezeranije Abaturage baturiye i Ntara abereye umuyobozi ko agiye kubitorera umuti.
Abanye-kongo bakoreshaga umupaka wa Ruhwa uhuza u Burundi n’u Rwanda bava muri Uvira na Bukavu, kuva leta y’u Burundi ifunze imipaka ihuza ibihugu byombi barahangayitse bidasubirwaho.
Guverinoma y’u Burundi yafunze imipaka yose itariki ya 11/01/2024, nyuma y’uko iki gihugu gishinje u Rwanda gushigikira inyeshamba za Red Tabara no kuziha icyumbi. Ibi u Rwanda rwa biteye utwatsi.
Ku wa Mbere, Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yabigarutseho asezeranya Abaturage be ko vuba agiye kubishakira igisubizo kirambye mu maguru mashya.
Akaba yavuze ati: “Tugiye gukora ibishoboka byose tuvugurure umuhanda wa Bukavu, Uvira unyuze muri Ngomo.”
Yashimangiye avuga ati: “Igisubizo cyorohereza urujya n’uruza rw’Abaturage banyuze mu Rwanda bajya Uvira cyangwa bagana i Bujumbura.”
Kuri uy’u wa Mbere, itariki ya 15/01/2024, umupaka wa Kamvimvira hagaragaye imidoka zibarirwa mu magana zari zitwaye abagenzi ba Banyekongo bari bavuye i Bujumbura bagana i Bukavu. Abandi n’abo bavaga i Bukavu bagana i Bujumbura.
Gusa abenshi mu bagenzi bavuga ko batishimye aho ndetse n’ishirahamwe ridaharanira inyungu muri Uvira rya shimangiye ko uku gufunga umupaka wa Ruhwa n’indi bizagira ingaruka kuri bo kuko harigihe basanga umupaka wa Kamanyola wafunze Sacenda, bakanyura kuri Ruhwa.
Abashoferi benshi nabo bishirahamwe rya Mapasa ritwara abagenzi muri RDC bavuye i Bujumbura bemeza ko bo bakoreshaga cyane umuhanda wa Ruhwa.
Abacuruzi bo bakoreshaga umupaka wa Ruhwa banavuze ko gufunga uwo mupaka byatumye igiciro kizamuka kuko kuva Bujumbura ujya Bukavu unyuze muri Uvira, ari 60.000 fbu mugihe byari 35.000 fbu.
Bruce Bahanda.