Sostene Serugaba, wari umuyobozi mukuru wa ANR mu Minembwe akaba yaramaze iminsi 11 afungiwe mu Minembwe n’umudamu we boherejwe i Bukavu bafunzwe.
Ahagana kw’itariki ya 05/01/2024, n’ibwo Sostene Serugaba yahagaritswe n’abasirikare ba FARDC bo muri brigade ya 12 arafungwa aho bamufunganye n’u mudamu we Toto.
Mu masaha make ashize yo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16/01/2024, n’ibwo amakuru yageze kuri Minembwe Capital News, avuga ko Sosistene Serugaba n’u mudamu we bagejejwe ku k’ibuga cy’Indege cya Kavumu, giherereye i Bukavu, bakaba baje bafunzwe nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu baturage baturiye ibyo bice.
Ubwo Sosiyete na Toto, bafatwa ga bagafungwa, igisirikare cya FARDC cya menyesheje ko bahagaritswe k’umpamvu ko batera inkunga Twirwaneho. Ibyo Sostene Serugaba n’umudamu we baregwa byose bakomeje ku bitera utwatsi hubwo bagahamya ko bari mu baharaniye gushaka umutekano wa Minembwe, no mu nkengero zayo.
Sostene Serugaba yatangiye kuyobora ANR (L’Agence national de reinseignements), nyuma gato y’uko intambara ya Lt Gen Pacifique Masunzu na RCD yari rangiye, ahagana mu mwaka w’2005.
Sostene Serugaba afunzwe yari ayoboye ANR mu Minembwe, imyaka ikaba kaba 19.
Bruce Bahanda.
Birababaje gufunga umuryango bazira ibyo batakoze