Umugaba mukuru w’Ingabo za RDC zirwanira k’u butaka, Lt Gen Sikabwe Fall, akaba arinawe uyoboye operasiyo ya FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, ya hamagariye abaturage ba RDC bari mu bice bigenzurwa na M23 kugirira icyizere FARDC na SADC.
N’inyuma y’uko ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC na SADC bemezanije gukora operasiyo bahuriyemo yo ku rwanya M23.
I Nama ihuza SADC na FARDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, yateranye k’uwa Kabiri, tariki ya 16/01/2024.
Lt Gen Sikabwe Fall, yabwiye itangaza makuru ko Ingabo za SADC, zigizwe n’abasirikare bavuye mu Gihugu ca Malawi, Afrika y’Epfo, Tanzania n’ibindi b’ihugu bigize u muryango w’u bukungu by’Afrika y’Amajyepfo, nk’uko yabyivugiye.
Uy’u muyobozi w’igisirikare cy’i Gihugu ca RDC, mu kurangiza iki kiganiro y’ijeje abaturage baturiye ibice bigenzurwa na M23 kugirira icyizere operasiyo ihuriyemo Ingabo za SADC na FARDC.
Ati: “Turizeza abaturage baturiye ibice bigenzurwa n’inyeshamba za M23 ko vuba tubasubiza mu buyobozi bwa leta ya Kinshasa. Kandi turabasaba kwizera Ingabo z’igihugu cya RDC n’ingabo za SADC.”
Ingabo za SADC zatangiye kugera k’u butaka bwo mu Burasirazuba bwa RDC ahagana tariki ya 15/12/2023.
Bruce Bahanda.