Guverinoma ya Angola yongeye kwirukana Abanyekongo bari k’u butaka bwayo bagera 200.
Mu mpera z’iki Cyumweru, n’ibwo i Gihugu cya Angola cyongeye kwirukana Abanyekongo bari batuye muricyo Gihugu bitemewe n’Amategeko. Mu byo leta ya Angola ya birakaniye harimo kutagira ibyangombwa no gucukura “Diyama” muburyo butemewe n’Amategeko y’Angola.
Abirukanwe bageze k’u mupaka wa Kamoko, uri mu birometre 150 by’Amjyepfo y’i Ntara ya Tshikapa, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, tariki ya 17/01/2024.
Sosiyete Sivile ya Kamoko yemeza ay’amakuru ika vuga ko birukanwe mu cyiswe “Operasiyo Makosa,” ni operasiyo yo guhiga abatuye muri Angola mu buryo bwa magendu.
Kwirukana Abanyekongo muri Angola bi baye mugihe bari bamaze kugera muricyo gihugu aribenshi, nk’uko byavuzwe na perezida wa Sosiyete sivile ya Kamoko.
Uhagarariye Sosiyete sivile ya Kamoko, bwana Trudon Keshilemba , yasobanuriye itangaza makuru ko Abanyekongo muri Angola ko birukanwe mu “gihe bari batangiye kwirara” no gucukura “Diyama” muburyo butemewe n’Amategeko y’Angola.
Sosiyete sivile ya Kamoko ikomeza ivuga ko ibabajwe n’uko leta y’igihugu cyabo itakira Abanyekongo birukanwe igasaba ko leta yafata ingamba zihutirwa mu gihe nta miryango y’abagira neza ihari kugira ibiteho.
Mu mpera z’u mwaka ushize w’2023, Abanyekongo bakabakaba 909 barimo abagabo 852, abagore 54, umuhungu umwe, n’Abakobwa ba biri, birukanwe muri Angola, kuri ubu, ba bayeho nabi mu gace ka Kamoko.
Ubutegetsi bwa Kinshasa ntibwitaye kuri abo bakomeje kwirukanwa.
Bruce Bahanda.