Leta z’unze Ubumwe z’Amerika, zasabye ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, gukora igenzura ry’imbitse ku matora aheruka kuba mur’iki gihugu.
Ibi leta Zunze Ubumwe z’Amerika zabisabye binyuze ku munyamabanga mukuru w’icyo gihugu, aho yahise asaba Kinshasa gukora ibishoboka byose kugira ntihabe “guhonyora ubushake bw’a baturage” ko ndetse ko bagomba gukora iri genzura bashingiye no kubyo indorerezi zatangaje.
Ubu busabe leta Zunze Ubumwe z’Amerika zabusabye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22/01/2024.
Ibi ba bikoze mugihe bamwe mu bahataniye hamwe na Perezida Félix Tshisekedi, ku mwanya w’umukuru w’igihugu, bakomeje ku nenga Komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura amatora(CENI), aho bayishinja kuba yarateguye amatora bise ko ari “Urukozasoni.”
Nyuma y’uko Komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura amatora, itangaje bwa mbere amajwi y’agateganyo, bikaza kurangira Félix Tshisekedi, yegukanye intsinzi abarimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Dr Denis Mukwege n’abandi, bakomeje gusaba ko amatora yateshwa agaciro maze Abanyekongo bakongera kwitorera uwo bashaka.
Amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yabaye kw’itariki 20/12/023, kurahira biba k’uwa Gatandatu, w’i Cyumweru gishize, tariki ya 20/01/2024.
Bruce Bahanda.