Umukuru w’igihugu c’u Rwanda, Paul Kagame, yatangarije Abanyarwanda, ko “Umuntu wese uzagerageza guhungabanya Umutekano w’u Rwanda, bitaza murwa amahoro.’
Ni mu Nama y’u mushikirano yahurije Abanyarwanda, i Kigali, mu Rwanda, aho Abanyarwanda bo hirya no hino bahuriye kugira bigire hamwe ikibasha guteza u Rwanda imbere no kurebera hamwe ibimaze kugerwaho.
Muriy’i Nama umukuru w’igihugu c’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse no k’u mutekano w’u Rwanda ndetse avuga no kubiheruka gutangazwa na perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, wavuze ko Abanyarwanda bafunze kubera ubutegetsi yise ko ari ‘bubi.’
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagize ati: “Ku bijanye n’u mutekano wacu, mu gihe dutewe, nta muntu n’umwe nsaba uruhushya. Rero, igihugu kiratekanye kandi kizahora gitekanye.”
“Nabwiye izi nshuti zacu zikomeye, nti iyo bigeze ku kurinda iki Gihugu cyahuye na byinshi, ntabwo nkeneye uruhushya rw’umuntu uwo ariwe wese rwo gukora ibyo tugomba gukora kugira ngo twirinde.”
“Nabibwiye abo iki kibazo kireba. Ibyo bizaba. Nta kintu na kimwe kizigera cya mbuka imipaka y’iki Gihugu cyacu gito, nihagira uwibeshya, nti mugatinye ibitumbaraye, rimwe narimwe biba birimo ubusa.”
“Hari ubwo haba harimo urushinge ngo ibyari birimo uyoberwe aho bigiye.Ikindi ni uko aho tuvuye mu myaka 30 ishize , nta kintu cyaba kuritwe. Ikindi, ibyo bivuze ko uramutse utumye dutegekereza ko tugiye gusubira muri kiriya gihe, rero ntacyo duhomba, tuzarwana nkaho ntacyo duhomba kandi hari uzishura aho kuba twe.”
Perezida Paul Kagame, ya nasabye Abanyarwanda kuryama bagasinzira badafite icyo batinya.
Ati: “Rwose, Abanyarwanda ndabasaba kuryama mu gasinzira, iby’ubusugire bw’igihugu mu bimparire.”
Ya vuze no kubiheruka gutangazwa na perezida w’u Burundi.
Kagame, yagize ati: “Ntabwo nigeze nsubiza ibi bitutsi biva mu Burengerazuba no mu mAjyepfo, ibyo ntabwo byica , ariko igihe kizagera bazamenya ko bakoze amakosa.”
“Nta muntu dushotora, twakunze no kwanga ko badushotora, n’iyo ba bikoze turabyirengagiza, ibindi ni amagambo abantu badushiraho amakosa. Batuma twikorera umutwaro wacu n’uwabandi, ariko njye gutuma nikorera umutwaro w’abandi, bizaba ikibazo. Ibyo ntibizabaho.”
Bruce Bahanda.