Abaturage batatu, barimo n’u musirikare umwe mu bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu bazwi nk’aba GR , baraye bishwe n’abo bikekwa kwari Wazalendo, muri Quartier ya Bujovu, Kabunambo, mu Mujyi wa Goma.
Ni byaraye bibaye mu ijoro ryo k’uwa Kane, rishira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26/01/2024, nk’uko bya tangajwe na Sosiyete sivile iherereye muri ibyo bice.
Sosiyete sivile ivugako mu ijoro ko haje abantu bitwaje imbunda batera Abaturage muri Quartier ya Bujovu, hafi no ku k’ibuga cy’indege cya Goma, maze biza kurangira bishe barashe abaturage batatu n’umusirikare wo mungabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu.
Mu baturage bapfuye harimo umusore wakoraga akazi ka Kinyozi, Erick n’u mu Maman ndetse n’umwana wari umaze amezi 18 avutse.
Minembwe Capital News, yabwiwe ko abaturage bapfuye atari abo mubavuga ururimi rw’ikinyarwanda, ko ahubwo arabavuga izindi ndimi z’Abanyekongo.
Ibi bibaye mugihe n’ubundi abaturage baturiye u Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bashinja Wazalendo kwica abaturage mugihe baba bashaka kubiba ibyabo.
Muri uku kwezi kwa Mbere uy’u mwaka w’ 2024, abashinzwe umutekano bashizeho itegeko ribuza abamotari kudakora nyuma ya saa kumi nebyiri, n’ubwo abarimo ishirahamwe rya LUCHA n’abamotari bakomeje ku ry’amagana bavuga ko bibangamira akazi kaba motari n’Imiryango yabo.
Audio y’umuturage uherereye Bujovu, yahaye MCN, ivuga ko i Goma k’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hari umutekano muke ko kandi uterwa na Wazalendo.
Ivuga iti: “By’u kuri Wazalendo n’ubwo leta ya bashize kwiberi ariko nibo bateje umutekano muke mu gihugu. Binjirana Abaturage mu ijoro basanga ntacyo ufite ubaha, baka kwica, ahasigaye bakigendera.”
Ikomeza ivuga iti: “Ir’ijoro bishe abantu batatu, bica n’umu jieli(GR).”
Bruce Bahanda.