Umusako umaze igihe gito urimo gukorwa n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, muri Cheferie ya Plaine Dela Ruzizi, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, harimo ko hafashwe n’icyihebe cyari cyarayogoje ibyo bice mu kw’iba no gushimuta abo mu bwoko bw’Abanyamulenge (Tutsi).
Ingabo za FARDC, mu bice bya teritware ya Uvira, batangiye gukora imisako mu ntangiriro z’i Cyumweru gishize. Ni umusako ukorwa hagamije kureba abatunze imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, nk’uko ubuyobozi bwa regima y’ingabo za RDC, ifite icyicaro muri Ruvunge, mu birometre bike n’u Mujyi wa Uvira, ba bitangarije abaturage.
Uy’u musako umaze gusiga utaye abatari bake muriyombi harimo n’umwe mu basirikare ba FARDC, uvuka mu Banyamulenge wafatiwe ku Bwegera, azira imbunda basanze munzu iwe, aza gufungirwa Uvira.
K’urundi ruhande Minembwe Capital News, yabwiwe ko muri uyu musako hafatiwemo n’icyihebe kizwi cyane mu kw’iba, kunyaga, no gushimuta abo mu bwoko bw’Abanyamulenge(Tutsi), ku Bwegera, Kamanyola, n’ahandi, uwo ni Maï Maï Buhivwa.
Mu gihe ingabo za FARDC zarimo zikora umusako muri ibi bice bagiriwe amahirwe bafatiramo na Maï Maï Buhivwa. Kuri ubu MCN yabwiwe ko Buhivwa, afungiwe muri gereza nkuru ( prison central) ya Bukavu, ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Buhivwa wari warigize igitangaza asanze muri gereza bagenzi be bari barigize ba General muri Maï Maï aribo Gen Kijangala, Colonel Gapapa na Mburu, bamaze hafi amezi arenga atandatu baratawe muriyombi, n’igisirikare cy’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bruce Bahanda.