Perezida w’inteko nshinga mategeko muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yahamagariye abanyekongo kw’itegura guhangana n’u Rwanda.
K’uwa Mbere w’iki Cyumweru, tariki ya 29/01/2024, n’ibwo Christophe Mboso, yarahiriye kuyobora nka perezida wa gateganyo w’inteko nshinga mategeko muri RDC.
Nyuma y’uko arahiye yahise ahamagarira Abanye-kongo by’umwihariko urubyiruko, gutegura imbunda zabo kugira ngo bahangane n’igihugu cy’u Rwanda, avuga ko cya vogereye ubusugire bw’igihugu cyabo.
Yabivuze agize ati: “Kugira ngo tugere ku mahoro arambye, Abanyekongo bagomba kuba biteguye gufata imbunda, bibabaye ngo mbwa kugira bahangane n’igitero bagabwe ho n’igihugu cy’u Rwanda, kandi turinde ubusugire bw’igihugu cyacu.”
Perezida Mboso, yavuze kandi ko bakwiye kwita kuri gahunda za mahoro ziyobowe n’umukuru w’igihugu cya Angola, João Lourenço n’uwahoze ari perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.
Yagarutse no k’u ntambara irimo kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko ababajwe n’uduce M23 yigaruriye two muri teritware ya Rutsuru na Masisi ndetse na Nyiragongo.
Ati: “Imirwano iracyarimo hagati y’ingabo z’igihugu cyacu na M23, ariko kurengera ubusugire bw’igihugu cyacu biri mu nshingano zacu kuri buri muturage wa RDC.”
Yakomeje avugako ati: “Tugomba kwivanaho ubushotoranyi bw’u Rwanda, ndetse n’ibindi bibazo by’u mutekano bikomeje kw’i basira ubusugire bw’igihugu cyacu, n’ibibazo by’iterambere.”
Mboso kandi yakanguriye Abanyapolitike gushigikira Gahunda za leta kugira barusheho kuzamura igihugu cyabo.
Ibyo perezida w’inteko nshinga mategeko Mboso yavuze bisa nibyo perezida wa RDC Félix Tshisekedi, akunze kuvuga ko azakuraho ubutegetsi bwa perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ubwo yita bw’igitugu, aho no kumunsi w’ejo yavuze ko Guverinoma ye itazigera ishikirana n’u Rwanda.
Ibi kandi byaraye bigarutsweho na minisiteri w’ingabo mu Burundi, aho yavuze ko igihugu cye kiri kohereza Ingabo zabo k’u mupaka w’u Rwanda n’u Burundi kugira bitegurire ku rwanya u Rwanda.
Bruce Bahanda.