Ubuyobozi bwa M23 berekanye abandi basirikare b’u Burundi bafatiwe k’urugamba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Binyuze ku muvugizi wa M23 mu bya gisirikare Lt Col Willy Ngoma, yeretse abanyamakuru abasirikare b’u Burundi bafashwe matekwa mu mirwano ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bahanganyemo na M23, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi byabaye kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 04/02/2024. Mbere y’uko igikorwa nyirizana gitangira, abo basirikare b’u Burundi babanje kuririmba indirimbo y’ubahiriza igihugu cyabo cy’u Burundi.
Nyuma aba bafatiwe k’urugamba basobanuye uko bagiye bavanwa iwabo aho bakoreraga akazi ka gisirikare, baza koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru, kurwanya M23, aho bavuze ko bavanwe i Bujumbura bari mu ndege y’igisikare cya leta ya Congo(FARDC), bahabwa ibikoresho byinshi bya gisirikare bagana i Goma.
Bakomeje bavuga ko ubwo bageze i Goma, bashizwe mu mudoka za FARDC boherezwa i Mushaki, muri teritware ya Masisi, ariko basobanuye ko ba bwibwaga ko bagiye kurwanya Abanyarwanda.
Bakomeje bavuga ko bo bafatiwe k’urugamba mu mirwano yabereye muri teritware ya Masisi, bavuga kandi ko bapfushije abasirikare benshi harimo n’abayobozi bari k’urwego rwa Major na Col.
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare Lt Col Willy Ngoma, yaje gusobanura ko ibyo kwerekana abasirikare ba matekwa ba bikora mu rwego rwo kwereka Isi ko Ingabo z’u Burundi ziri mu mirwano muri RDC. Gusa Lt Col Willy Ngoma, avuga ko infungwa z’intambara zirindwa n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.
Lt Col Willy Ngoma yavuze kandi ko perezida Evariste Ndayishimiye bafitanye amasezerano na Tshisekedi agamije guhungabanya umutekano wa baturage mu Burasirazuba bwa RDC.
Abasirikare b’u Burundi berekanwe harimo uwitwa Adjudant Chef Ndikumasabo Therence avuka mu i Mwaro, yabaga mu ngabo zo muri brigade ya 410 muri division ya 4.
Undi ni Adjudant Chef Nkurunziza winjiye mu Gisirikare i Burundi mu mwaka w ‘ 1996, yavuze ko amaze gukorera ahantu henshi hatandukanye, avuga kandi ko ubu yakoraga muri Etat Major ya division ya 1 iyobowe na Brigadier Gen Nyamugaruka.
Abandi berekanwe nabo bari k’urwego rwa Adjudant Chef, harimo uwitwa Adjudant Chef Nkurunziza, wavuze ko bakuwe mu nkambi za gisirikare z’itandukanye, ko kandi bari hagati ya 700 na 800, yasobanuye ko bahurijwe hamwe ahitwa ku Mudugudu, bakora Batayo ya 8 ya TAFOC yari iyobowe na Lt Col Singirankabo.
Aba berekanwe basabye imiryango mpuzamahanga na Sosiyete sivile ko babafasha gusubira mu gihugu cyabo, aba basirikare baje no kwamagana perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye uhakana ko ntangabo ze zafashwe na M23.
Basoje basaba ko leta y’u Burundi yakumvikana na M23 maze abasirikare b’u Burundi baguye k’urugamba barimo na bayobozi bakaja gushingurwa mu cyubahiro mu gihugu cyabo.
Bruce Bahanda.