I Kinshasa k’u murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, k’u mugoroba w’ejo hashize, itariki ya 06/02/2024, habaye i Nama yari yobowe na minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo, ikaba yarateranye ku mpamvu z’i ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
N’i Nama bya vuzwe ko yari yahamagajwe mo abajyanama bakuru muri minisiteri y’Ingabo z’iki gihugu cya RDC, bikaba bya vuzwe ko yateranye kugira bigire hamwe icya korwa ngo u Mujyi wa Goma, uzwi nk’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, utigarurirwa n’u mutwe wa M23.
Muriy’i Nama kandi hizwe icyo leta ya Kinshasa yakora kugira ibice bigize igihe byari garuriwe na M23 bisubire mu maboko y’i ngabo z’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko bigaragara kurukuta rwa X, rwa minisiteri y’Ingabo za RDC.
Iy’i Nama yateranye nyuma y’uko amasaha y’igitondo kuri uyu wa Mbere, minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo, yari yatangaje ko M23 ifite imbaraga zirenze iz’i ngabo za RDC
Yagize ati: “Umutwe wa M23 ukomeje kuja imbere usatira gufata ibindi bice kubera ko bafashwa n’ibihugu by’ibituranyi. Bafite ibikoresho by’agisirikare bahabwa n’abaturanyi nta kibatangira kuja imbere hari ubaha imbaraga.”
Ibi bibaye mugihe abaturage ba Goma ba buze icyo bakora nyuma y’uko inzira(imihanda) zari zisanzwe zibafasha kubona ibiribwa kuri ubu zirafunzwe kubera imirwano ikomeje guhuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa perezida Félix Antoine Tshisekedi, mu bice bya Masisi na Rutsuru ndetse na Nyiragongo.
Iy’i mihanda yarisanzwe ifasha abaturiye i Goma harimo n’igisirikare cya RDC, ikaba kuri none igenzurwa na M23 aho ni umuhanda uhuza Masisi na Goma, n’u muhanda wa Rutsuru na Goma, ndetse n’u muhanda uhuza Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Hari n’amakuru yatanzwe n’abambari ba Fardc, kuva ku mugoroba wo ku Cyumweru, ahamya ko ingabo za RDC harimo n’ababafasha kurwana aribo Sadc, ingabo z’u Burundi na Wazalendo ko bari guhungira muri Kivu y’Amajy’epfo, nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu nkengero za Minova, muri teritware ya Kalehe, muri Kivu y’Amajy’epfo.
Bruce Bahanda.