Umusesenguzi Zache Masabo Byinshi, yagize icyavuga ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikomeje kubera ubutegetsi bwa Kinshasa ibamba.
Bwana Masabo, yagize ati: “Tubanjye ku basuhuza nshuti zacyu, uyu munsi twifuje kubagezaho Ubusesenguzi ku ntambara iri kubera mu Ntara ya Kivu Yaruguru ndetse no mu Burasirazuba bwose bwa RDC. Iki kiganiro ndibanda ku hantu M23 ikura(ivoma) imbaraga.”
“Abantu benshi bi baza aho ingabo za M23 zivoma imbaraga, aha rero niho nshyaka ko mbasangiza: M23 irwanira ukubaho kwabo iryo niryo hamwe ryabo ry’ibanze. Urebye ahanini uyu mutwe ugizwe n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda aribo bahonyorerwa uburenganzira bwabo bwo kubaho nk’abandi ba kongomani. Ni kenshi abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri RDC bagiye bahura n’akaga ko kwicwa, gufungwa, guhohoterwa, ibi ugasanga aba birinyuma ari Ingabo z’i gihugu ndetse na bategetsi bakomeye muri leta ya Kinshasa. Ibi rero biri mu byatumye M23 ifata imbunda ihita mo kw’irwanaho. Uwirwanaho nta tsindwa kuko arwana avuye inyuma, ntayandi mahitamo abasigaranye.”
“I kindi n’uko ingabo za Gen Sultan Makenga, zirwana zerekana ukuri, n’ubwo Isi, iba idashaka kumva ukuri, ariko na none ukuri ntigutsindwa guhorana intsinzi. Nikenshi M23 berekanye abishwe bazira ubwoko bwabo, mu bishwe hari abatwitswe abandi bafungiwe ahatazwi, guhohoterwa kubera amasura n’ururimi rubaranga.”
“Ahandi M23 irahura imbaraga ni mu baturage, k’uko bazi kwiyegereza abaturage kandi uduce bafashe bagaharanira gushakira abaturage umutekano no kubaha ubwisanzure, ibyo biri mubituma barushaho kumenya amayeri ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bakoresha ugasanga n’igihe ingabo za leta zije kubagabaho ibitero bo ba bimenya mbere yigihe bikaviramo ko ingabo za FARDC n’abambari babo baguye mu mitego.”
“Imbaraga za M23 kandi usanga ziva kukuba barahawe imyitozo ihagije ndetse amakuru duhabwa n’abari ku rugamba bemeza ko ahubwo bahora mu myitozo itarangira. Usibye n’imyitozo y’urugamba bahabwa n’amasomo yo guhorana moral.”
N’i ki gituma ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zitsindwa kandi ari benshi ndetse bava no mu bihugu byinshi, hari FARDC, FDLR, Wagner, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC, ariko aba bose batsindwa n’Abahungu bake bo muri M23, biva ku ki?
“Icyambere bishobora kuba biva kuri komandema(commandemant) ninshi kandi zikomoka ahatandukanye; twafata nk’u rugero rwa Wazalendo na FDLR, kugandukira ubuyobozi bwa SADC, FARDC n’ingabo z’u Burundi, rimwe narimwe birabagora kandi buri ikipe y’umva ar’iyo yayobora komandema.”
“Ubundi kandi FARDC nyiri rugamba yamaze gucika intege bityo n’abaje kubashigikira ugasanga bacyitse intege mu gihe bahuriranye n’urugamba rutoroshye rwa M23.”
“Ikigira Gatatu usanga kuba Ingabo za mahanga ziba zaraje gufasha igisirikare cya RDC zitazi terrain cyangwa akarere, mu gihe rero bahanganye n’abana bavuka muri ka karere ugasanga birangiye abarwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa baratsinzwe.”
“Na soza mba bwira ko ingabo z’u muryango w’iterambere w’Afrika y’Amajy’epfo uko zabwiwe atari byo basanze kuri terrain, ibyo nabyo bi babera imbogamizi, igihe cyose uzasugura umwanzi ukamufata uko wishakiye uzashiduka uwo wita umwanzi akubereye Boss.”
Bruce Bahanda.