Umuvugizi wa Guverinema ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko kuri ubu bitashobokera perezida Félix Tshisekedi gutera i Gihugu cy’u Rwanda ngo kuko agihugiye mu gushiraho ubuyobozi bushya bw’igihugu.
Ahagana mu kwezi kwa Cumi n’abiri, umwaka ushize w’2023, umukuru w’igihugu cya RDC Félix Tshisekedi, y’ijeje abaturage b’igihugu cye ko mugihe M23 ya kongera kwigarurira akandi gace ko muri teritware ya Masisi na Rutsuru ko muricyo gihe yahita asaba Inteko Nshinga mategeko uburenganzira agashoza intambara k’u Rwanda ashinja gufasha M23.
Ibi Perezida Félix Tshisekedi yabivuze ubwo yari kuri Stade ya Martyrs iherereye i Kinshasa k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya RDC, ubwo yarimo yiyamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Tshisekedi yagize ati: “Ni muramuka mwongeye ku ngirira icyizere mu kantora kuba perezida, hanyuma u Rwanda rugakomeza ibyifuzo byarwo mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu, nzahuriza hamwe imitwe yombi mu nteko ishinga mategeko yacu kugira ngo nemererwe ku batangazaho intambara, kandi tuzajya i Kigali.”
Yakomeje avuga ko igisirikare cya leta ye, gifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali biyicariye i Goma, Tshisekedi avuga ko mugihe byabaye “perezida w’u Rwanda Paul Kagame azarara kure n’urugo rwe, aje iyo mu ishyamba.”
Ibi yabivuze mugihe yarakomoje ko mugihe M23 yarasa isasu rimwe i Goma ngo cyangwa bakibesha bakaba borasa i Goma.
Avuga kandi ko perezida Paul Kagame ko yagiye ‘akina imikino n’abahoze ari abayobozi ba Congo Kinshasa,’ ashimangira ko yiteguye gusubiza ku ‘bushotoranyi ubwo aribwo bwose.’
Ati: “Paul Kagame ashobora gukina na buri wese, ariko apana Fatshi Beton.”
Kuri ubu Abanyekongo yasezeranije ko azatera u Rwanda bari k’u mwotsaho igitutu, bamusaba gukora ibyo yabasezeranije ubwo yarimo yiyamaza, nyuma y’uko u Mujyi wa Goma uzengerutswe na M23, aho binavugwa ko kuva mu mpera z’i Cyumweru dusoje, kugeza ubu muri Goma hamaze guterwa ibisasu birenze kimwe.
N’ibyo minisitiri w’itumanaho akaba n’u muvugizi wa Guverinema ya Kinshasa yasubije uyu munsi aho yagize ati: “Navuga ko perezida Félix Tshisekedi ko dusa n’abari m’urugamba, ariko nkurikije ibihe kuri ubu turimo intambara ntabwo ishobora gutangazwa, kubera ko murabizi ko turi mu cyiciro cyo gushiraho ubuyobozi bushya.”
“N’ubwo perezida Félix Tshisekedi abishaka, bijyanye n’ibi bihe bishingiye ku itegeko nshinga ntabwo bya dukundira kubikora gushoza intambara k’u Rwanda. Ibyo sibyo bintu byingenzi kuruta ibindi bikenewe muri iki gihe . Icyingenzi ni ukumenya igikwiye gukorwa ngo umutekano ugaruke mu Burasirazuba bwa RDC.”
Patrick Muyaya yavuze kandi ko mu ntambara ingabo z’igihugu cya RDC zihanganye mo n’umutwe wa M23 ko ari mirwano ikomeye ko kandi abarwanyi ba M23 bari kwicwa cyane.
Yavuze kandi ko leta ya Kinshasa igiye gukora ibishoboka byose ibice byose bigenzurwa na M23 ba bi bambure hanyuma iby’intambara n’u Rwanda bikazaza hanyuma.
Ati: “Muri iy’i ntambara ibitekerezo byose biri kumeza. Igihe nikigera hakagira ibisabwa biteganywa n’itegeko nshinga, kuki bitakorwa ? Niba gushoza intambara k’u Rwanda aribyo bikenewe kugira ngo umutekano wacyu urindwe kuki bitakirwa?”
Muyaya yatangaje ibi mugihe ingabo z’igihugu cye, ziri kwiruka zihunga M23 mu nkengero za Centre ya Sake, aho M23 imaze gufata ibirindiro bikomeye by’ingabo za RDC bya Nturo ya mbere n’iyakabiri n’ahitwa Chez Madimba hejuru ya Sake, aha nimuri Grupema ya Kamuronza, iyo na centre ya Sake ibarizwa mo.
Bruce Bahanda.