Ubuyobozi bwa M23 burashinja Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO gutera inkunga ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu bitero bagabye by’ibasiriye abasivile muri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
N’i bikubiye mu nyandiko umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yashize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 08/02/2024.
Inyandiko za Lawrence Kanyuka, zivuga ko guhera igihe c’isaha z’igitondo cyakare saa kumi n’imwe z’urukerera ko ihuriro ry’Ingabo za leta ya perezida Félix Tshisekedi, aribo FARDC, FDLR, Wagner, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’Ingabo za SADC, ko bagabye ibitero bakoresheje kurasa imbunda ziremereye muri Kibumba ahatuwe n’abaturage benshi no mu nkengero zaho.
Iz’i nyandiko za Lawrence Kanyuka zikomeza zivuga ko ingabo z’u muryango w’Abibumbye (MONUSCO), zirimo gufasha abarwanyi bahuriye mu ihuriro ry’Ingabo zishinjwa gukora ibyaha byo mu ntambara harimo kandi ko ririya huriro rishinjwa kuba bari inyuma yakaga abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC bakomeje guhura nako.
Lawrence Kanyuka yasoje avuga ko ingabo ze, zikomeje kw’irwanaho no kurwanirira abaturage n’ibyabo.
Iy’i mirwano y’ubuye mu nzira ya Kibumba-Goma, biravugwa ko irimo guterwamo ibisasu biremereye ko kandi abaturage bo muri ibi bice bya Grupema ya Kibumba na Buhumba, muri teritware ya Nyiragongo, bahunze ku bwinshi nk’i byaraye bibaiye i Sake, muri teritware ya Masisi, aho abaturage bose bahunze uwo Mujyi usigaramo ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.
Ingabo za Gen Sultan Makenga zo, zivugwa ko ziherereye ahitwa Matanda hafi na Sake, mu gihe imirwano iri kubera muri Buhumba, bivugwa ko ingabo za RDC zamaze gusiga Localite ya Rwibiranga, maze yigarurirwa na M23.
Gusa imirwano irakomeje ku mpande zombi.
Bruce Bahanda.