Umuyobozi wa Mahoro Peace Association, Adel Kibasumba, yagize icyo avuga ku kiranga ntego kiri ku rufaranga rwa Congo yaba Belije(Belgian).
Ni urufaranga rwa kera i gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cya koreshaga, igihe ‘cyAba Belije (Belgian)’ ruriho inshusho y’imbyino za gitutsi cyangwa ibyo bita intore.
Nk’uko Adel Kibasumba, ya bivuze ho, akoresheje urubuga rwa X, yazanye iriya ‘photo’ y’urufaranga rwa kera, maze agira ati: “Intore, imbyino gakondo y’u Rwanda-Burundi, nicyo kiranga ntego cyashizwe ku rufaranga rwa Congo yaba Belije.”
Yakomeje agira ati: “Rwose umunsi umwe tuzandika ku mateka y’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku kibazo cy’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, biza sobanuka, niba ari Guverinoma ya Congo icya hejuru y’iki kibazo cyangwa niba ari IC.”
Nk’uko bigaragara ruriya rufaranga rwakozwe ahagana tariki ya 12/10/1941.
Imbyino gakondo z’intore ahanini zakoreshwaga n’Abanyarwanda n’Abarundi, nk’uko amateka yo mubihe byakera abivuga. Abanyamulenge bo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bizwi ko n’abo bazikoreshaga cyane mu kuvuga ibigwi by’inka zabo.
Tuzi ko hari Abanye-kongo cyane abo mu bwoko bw’Abapfurero, Ababembe n’Abanyindu, bavuga ko Abanyamulenge ko boba barageze muri RDC ahagana mu myaka ya vuba nka 1959, ariko sibyo k’uko amateka avuga ko Abanyamulenge (Tutsi), bageze RDC ahagana mu mpera zikinyejana cya 14, abandi benshi bahagera mu kinyejana cya 15.
Ibitabo ushobora gusangamo amateka y’Abanyamulenge, hari igitabo cyanditswe na Joseph Mutambo ni Gitabo cy’u munyarwanda wo hambere bwana Alex Kagame.
Bruce Bahanda.