Kuva igihe cya saa ya saa kumi z’urukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12/02/2024, ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byari bimaze gutangira mubice byo muri teritware ya Nyiragongo, hafi n’u Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
N’ibitero by’ibasiriye neza abaturage baturiye uduce two muri Grupema ya Kibumba ndetse no mu birindiro bya M23, muri teritware ya Nyiragongo.
Umwe mu barwanyi ba M23 yahamirije Minembwe Capital News ko ibi bitero byatangiye saa kumi zuzuye zo muri iki Gitondo cyo k’uwa Mbere. Ninyuma y’uko k’u munsi w’ejo hashize muri Axe ya Kibumba-Goma hiriwe ituze, hubwo imirwano yari yabaye mu nkengero za centre ya Sake, nka hitwa Yerusalemu, Nkingo, ku Nturo no munkengero zaho.
Ibi bitero bya gabwe mu birindiro bya M23 no mu baturage byakozwe n’ingabo za Tanzania hamwe n’iza Malawi bahuriye muri SADC, nk’uko iy’inkuru tuyikesha umurwanyi wo mu ngabo za M23 uherereye muri teritware ya Nyiragongo.
Urubuga rwa Alliance Fleuve Congo, rwemeje ay’amakuru aho rwa tangaje ko ibitero by’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, harimo Ingabo z’u Burundi, SADC, Wazalendo, FDLR na FARDC ko bazindutse basuka ibisasu biremereye mu baturage baturiye Kibumba, Buhumba no mutundi duce turi aho hafi nk’uko ba bishize mu nyandiko.
Uru rubuga rwagize ruti: “Guhera saa kumi ni minota mirongwine n’itanu, ingabo z’u Burundi, SADC, Wazalendo, FDLR, Wagner na FARDC, bari gusuka ibisasu mu basivile baturiye Kibumba na Buhumba. M23 ikomeje kw’irwanaho no kurwanirira abaturage n’ibyabo.”
K’urundi ruhande bya vuzwe ko umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gen Christian Tshiwewe Songesa, wari muruzinduko rwa kazi i Goma, yamaze gusubira i Kinshasa.
Muri uru ruzinduko rwa Gen Christian Tshiwewe, bivugwa ko yakoresheje i Nama y’abasirikare bayoboye urugamba bahanganyemo na M23, bategekwa kongera ingufu kugira ngo M23 ya mburwe ibice imaze kwigarurira.
Ikindi Gen Songesa yakoze yasuye abasirikare bakomerekeye ku rugamba, abarimo kuvurirwa mu bitaro bya L’hopital Regional bya Katindo, mu Mujyi wa Goma.
Bruce Bahanda.