Aka Nama gashinzwe umutekano kw’Isi kategetse leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku ganira n’u mutwe wa M23 , mu buryo bwo kugira ngo u Burasirazuba bwa RDC bugarukemo amahoro arambye.
Ni mu Nama yateranye ku munsi w’ejo hashize, ikozwe mu buhanga bwa none nk’uko byatangajwe, n’ibiro ntara makuru bya Bafaransa AFP.
Abagize aka ka Nama bavuga ko ntayindi nzira yazana amahoro mu Burasirazuba bwa RDC no muri Congo yose muri rusange bitanyuze munzira y’ibiganiro.
Ba bitangaje mu gihe umuryango w’Abibumbye washize inyandiko hanze bashinja M23 gukoresha imbunda za misile zirasa indege.
Muri izo nyandiko z’u muryango w’Abibumbye zigaragaza ko ziriya misile M23 yazihawe n’igihugu cy’u Rwanda ko ndetse imwe murizo misile M23 yahawe ko iheruka kwibasira drone y’ingabo za MONUSCO.
Inyandiko za L’ONI zivuga ko M23 idafite ubushobozi bwo gutunga izo misile, bagashinja u Rwanda ko hari amashusho yafashwe n’ibyogajuru agaragaza izo misile zirimo gukurwa mu Rwanda zikoherezwa mu bice bya teritware ya Masisi.
Ibiro ntara makuru bya Bafaransa AFP, bivuga ko iyo raporo igaragaza ko tariki ya 07/02/2024, murizo misile y’ingabo z’u Rwanda yagerageje kurasa drone ya Monusco, ariko ngo ntiyayihamya.

Iyo raporo y’umuryango w’Abibumbye ikemeza ko imodoka yatwaye izo misile izivana mu Rwanda ikaza mbutsa muri RDC ar’iyi gisirikare cya RDF, ngwikaba ar’iyo mu bwoko bwa wz551.
Monusco nayo ubwayo yavuze ko nta mutwe n’umwe ufite ubushobozi bwo gutunga izo misile ko bafite ibimenyetso byerekana ko bazihawe n’u Rwanda.
Si misile zonyine bivugwa ko M23 ifite , L’ONI, ishinja kandi M23 kuba ifite ubundi buhanga bwo gukingira ikirere buzwi nka Manpads.
Inshuro ninshi u Rwanda rushinjwa gufasha M23 ibyo Kigali yakomeje gutera utwatsi hubwo Kigali igashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda.
Bruce Bahanda.