Denise Nyakeru, umudamu wa Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, isengesho aheruka gusenga, rya byukije amaranga mutima y’Abanyekongo benshi.
N’isengesho Denise Nyakeru, yasenze ubwo yari yakoranije abakirisitu basengana i Kinshasa maze bafata akanya basengera i Gihugu, ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ayo masengesho yabaye mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo.
Denise Nyakeru yasenze ati: “N’ubwo kuri none u Rwanda bagiriwe amahirwe batwambura igice kinini cy’u Burasirazuba bw’igihugu cyacu, ariko abana bacu n’a buzukuru bacu, bazavuganira buriya butaka bw’igihugu cyacu.”
Ibi nibyo abarimo n’bahoze mu butegetsi bw’igihugu bagize icyo ba bivugaho, aho ndetse bavuze ko ‘iri sengesho rya Nyakeru, riri mu bihushura ko hari umugambi wa Balkanisation.’
Gen John Numbi, wahoze akuriye igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ya kuruye iriya video yu mvikanisha isengesho rya Denise Nyakeru, avuga ko ubutaka bwo mu Burasirazuba bwa RDC bwa gurishijwe n’u mugabo wa Denise Nyakeru, ariwe Félix Tshisekedi.
Yagize ati: “I gice cy’u Burasirazuba bw’igihugu, cyara gurishijwe, umudamu wa Fatshi yahishuye umugambi uriho wa Balkanisation no guhishura ko hari ugutsindwa kw’ingabo za FARDC.”
Saidi Mzee Roger, we yagize ati: “Politike zanyu zaramenyekanye, muri ‘abashenzi,’ amaherezo yanyu azaba mabi! kuko mwagurishije igihugu.”
Naho Isaya Washomba, uherereye muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yashinje perezida Félix Tshisekedi n’u mudamu we ko bemeye gutsindwa urugamba, urwo ahanganyemo n’abo yita Abanyarwanda.
Ati: “Kubera iki uvuga ibyo? Bivuze ko wewe n’u mugabo wawe mwe mereye Abanyarwanda gufata icyo gice batwambuye, kugira ngo abana banyu n’abuzukuru bazarwane n’abo! Turabazi mwe meye ubutsindwe k’uko haribyo mwemeranye n’abo.”
Denise Nyakeru ni umudamu wa Perezida Félix Tshisekedi, asanzwe afite ishirahamwe rizwi kw’izina rya”Nyakeru Foundation,” rifasha abatishoboye harimo ko yagiye afasha na makanisa ahanini abatishoboye.
Iryo shirahamwe kandi rya Nyakeru Foundation, ryagize uruhare mu gufasha abakuwe mu byabo kubera ibiza n’imyuzure bo muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bruce Bahanda.