Ikibazo cy’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyizwe mu Nama y’u muryango w’Afrika yunze ubumwe igira iya 37.
Ni mu Nama igira iya 37 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afrika yunze ubumwe (AU) yari i ddis Abeba muri Ethiopia, ahari icyicaro cyuwo muryango.
Ibi bazo byingenzi byigiwe muri iyo Nama y’iminsi ibiri, harimo imvururu shingiro z’i bihugu bigize uwo muryango, nk’ibibazo byo guhirika ubutegetsi (Coup d’etat), ibyo byagiye biba muri iyi myaka ya vuba mu bihugu bigize uyu muryango w’Afrika.
Iy’i Nama kandi ya 37 y’abakuru b’ibihugu bigize uy’u muryango, hajemo n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Sudani, Somalia, Akarere ka Sahel, Libiya ndetse n’imvururu ziri mu gihugu cya Senegal, n’ibindi bibazo bya politike.
Ihindagurika ry’ibihe nacyo n’ikibazo kiri kurutunde cyibyigirwa muriyo Nama, no kwigira hamwe uko Afrika yogira ijambo muruhando rwa politike mpuzamahanga cyane cyane mu ishirahamwe ry’ibihugu 20 bitunze gusumba ibindi kw’Isi, G20.
K’u mugoroba wo k’uwa Gatanu tariki ya 16/02/2024, habaye i Nama yihariye yiga ku kibazo cy’u mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyo Nama yiga ku mutekano muke w’u Burasirazuba bwa RDC, harimo perezida Félix Tshisekedi, João Lourenço, Cyril Ramaphosa, uwa Kenya, William Ruto na Paul Kagame w’u Rwanda.
Bya vuzwe ko perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ko atitabye i Nama yiga ku mutekano muke ukomeje kuzamba muri RDC, ariko bya vuzwe ko yari yamaze kugera i Addis Ababa.
Gusa “abakurikiranira hafi politike ya Congo bavuze ko perezida Evariste Ndayishimiye ko atari akwiye kubura muri iyo Nama yiga ku mutekano w’u Burasirazuba bwa RDC ngo kuko ingabo ze ziri muri iyo mirwano kuva umwaka ushize.”
Ibyigiwe muri iyo Nama nto, nk’uko ibiro by’u mukuru w’igihugu cya RDC ba bitangaje bakoresheje urubuga rwa X, bavuze ko harimo gusaba ibiganiro byu baka amahoro arambye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kugira ngo umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo uhagarare, ndetse no gusaba ko intambara mu Burasirazuba bw’igihugu yo hagarara vuba nabwangu, no gusaba ko M23 yarekura ibice imaze kwigarurira.
Radio ya Bafaransa RFI, yavuze ko muriyo Nama ko perezida Félix Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gufasha M23. Iyo radio ikomeza ivuga ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame ko yi yamye ibyo aregwa.
K’urundi ruhande ushinzwe ku menyesha amakuru mu biro bya perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yatangarije RFI ko Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa atarya umunwa, bugira buti: “Nta bwo u Rwanda ruzigera rutinya kuvuga ngo ruheranwe ijambo, oya! cyangwa ngo rusabe imbabazi, igihe cyose u Rwanda ruzakomeza guharanira umutekano wa baturage barwo, kandi ibyo ntiruzabisabira uruhushya.”
“Twabuze abantu barenga miliyoni muri Genocide yakorewe Abatutsi. Nta muntu n’umwe tuzemerera ko adusubiza muri ayo mahano.”
“Ikibazo cya barwanyi ba FDLR no kuba bari hamwe n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), bigomba gutorerwa umuti.”
“Nta mpamvu rero yo gukomeza impaka no kubeshyana.”
“U Rwanda ruzokomeza inzira ya mahoro n’ingingo zumvikanweho na karere.”
RFI yakomeje ivuga ko kuri uyu wa Gatandatu, hari kuba indi Nama yiga ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ariko ku itabaye. Gusa, perezida wa Angola João Lourenço, ari nawe muhuza mu makimbirane ya Congo n’u Rwanda, yaje kubonana n’aba kuru b’ibihugu byombi, uwa RDC n’u Rwanda, ariko baganira akanya gato, nk’uko iyo radio yabitangaje.
Nyuma i Nama y’u muryango w’Afrika yunze ubumwe yakomeje, ndetse baganira no ku kibazo cya Hamas na Israel, aho ndetse muriyo Nama hari hatumiwemo minisitiri w’intebe wa Palestine, Mohamed Shtayyeh.
Ibiro ntara makuru bya Bafaransa AFP, bya vuze ko bya bajije umuyobozi mukuru w’u muryango w’Afrika yunze ubumwe niba hari n’umuyobozi wa Israel waba waratumiwe umuyobozi w’Afrika yunze ubumwe asubiza ati: “Israel nti twayitumiye.”
Ibihugu bindi byitabiye iyi Nama y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, igira iya 37 kandi biri mubihano byuko bahiritse u butegetsi ni Burkina Faso, Gabon, Nigeri, Mali, Gineye na Sudan.
Bruce Bahanda.