Umutekano wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru wakajijwe, nyuma y’uko ufungiwe amayira yose ayihuza na za teritware za Masisi, Nyiragongo na Rutsuru.
Ni ingabo z’u muryango w’iterambere w’ibihugu by’Afrika y’Amajy’epfo, SADC na Monusco boherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu buryo bwo kuhashakira umutekano no gufasha igisirikare cya leta ya Kinshasa ku rwanya umutwe wa M23, barushijeho gushiraho ubundi burinzi bukaze ubwo bavuga ko buzarushaho gukingira u Mujyi wa Goma, ntuje mu maboko ya M23.
Biri mu byatangajwe n’umuvugizi w’Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, Lt Col. Kadegni Menshi, avuga ko ihungabana ry’u mutekano ku muhanda wa 2 muri Kivu y’Amajyaruguru rya tumye Monusco nayo ikaza ibirindiro byayo by’imbere.
Ati: “Twarushijeho gukaza umutekano, nta bwo M23 izafata u Mujyi wa Goma.”
Hagaragajwe n’amashusho yafashwe tariki ya 18/02/2024 yerekana a basirikare ba SADC na Monusco barimo gucukura indake mu marembo y’u Mujyi wa Goma.
Ubwo uyu muvugizi w’ingabo z’u muryango w’Abibumbye yaganiraga na Radio okapi yanasabye ko abantu bakwiye kwirinda ibihuha bi bashinja gukorana na M23.
Ati: “Twumva hari abakwirakwiza ibihuha, bavuga ko Monusco ikorana na M23, oya sibyo! Turi aha kuhashakira umutekano, none twakorana gute na bahungabanya umutekano!”
Mu Cyumweru gishize imirwano yari kaze hagati ya M23 n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, n’abafatanya bikorwa babo aribo FDLR, abacancuro, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC.
Ni imirwano bya vuzwe ko yashize u Mujyi wa Goma mu kangaratete, ni mugihe uyu Mujyi watandukanijwe n’ibice birimo i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ndetse n’ibice birimo Sake n’ahandi.
MCN.