Major Gen Chiko Tshitambwe yahawe kuyobora operasiyo yo kurwanya M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni inshingano Major Gen Chiko Tshitambwe yagezemo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20/02/2024, nk’uko amakuru ava mu gisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo abivuga.
Izi nshingano Tshitambwe ahawe azitsimbuyemo Lt Gen Sikabwe Fall nawe wari uzimazemo igihe kitari kinini kuko yazigezemo ahagana mu mpera z’u mwaka ushize.
Kimweho major Gen Chiko Tshitambwe wahoze y’ungirije umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo yigeze na none kuba ariwe uhagarariye operasiyo yo kurwanya M23 mu ntangiriro z’umwaka ushize, aza guhagarikwa mu kwezi kwa 2/2023, n’igisirikare cya FARDC nyuma y’uko k’u murongo w’u rugamba FARDC yari hanganyemo na M23 hari habaye ikosa. Nikosa bivugwa ko icyo gihe hapyuye abasirikare benshi bo k’uruhande rwa Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Major Gen Chiko Tshitambwe ahawe kuyobora operasiyo mugihe imirwano yongeye guhindura isura mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.
Kuri ubu M23 iragenzura ibice byingenzi byo muri iy’i Ntara usibye u Mujyi wa Goma wo nyine nawo bivugwa ko iz’i ngabo za M23 zamaze ku wuzenguruka. K’uwa Mbere w’iki Cyumweru i Goma habaye imyigaragambyo y’amagana M23, n’ibihugu bikomeye birimo ubumwe bw’u Buraya, Amerika n’ibindi nk’u Rwanda na Uganda.
Aba bari muriyo myigaragambyo barimo bavuga ko ibihugu birimo Amerika n’ibihugu byo mu Burayi ko bishigikiye M23. Bakaririmba bavuga ko i Goma hugarijwe, ndetse ko batakigira naho guhahira, nyuma y’uko M23 ifashe Sake, n’imihanda ihuza Goma na za teritware ya Rutsuru, Masisi n’u muhanda uhuza Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajyaruguru.
MCN.