Intumwa ihoraho ya Repubulika ya demokarasi ya Congo mu muryango w’Abibumbye, Zénon Makongo, yasabye L’ONI kutazongera guha u Rwanda ijambo muri uy’u muryango.
Ni mu Nama y’akanama k’u mutekano ku muryango w’Abibumbye, yateraniye i New York muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, y’abaye ku wa Kabiri, tariki ya 20/02/2024.
Zénon Makongo, yasabye ko u Rwanda rwa zongera guhabwa ijambo muri L’ONI, nyuma y’uko bazaba bamaze kuvana Ingabo zabo k’u butaka bwo mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC, ibyo bagize igihe bashinjwa n’u butegetsi bwa Kinshasa, n’ubwo u Rwanda rubihakana.
Yagize ati: “Ubu bushotoranyi bw’u Rwanda ni icyaha kiri k’urwego mpuzamahanga, icyaha cya leta no kuvogera ubusugire bw’igihugu cyacu. Iki kibazo cyatumye abagore n’abana miliyoni zirindwi bava mu byabo muri za teritware ya Rutsuru, Masisi na Nyiragongo.”
Yashinje kandi igihugu cy’u Rwanda gushira abasirikare benshi ku mupaka uhuza RDC n’u Rwanda, ndetse avuga no kwiraswa ry’indege za Monusco, avuga ko zarashwe n’igisirikare cya RDF, bityo asaba ko umuryango w’Abibumbye utasubira guha ijambo u Rwanda.
Sibyo byonyine kuko yakomoje no kubisasu biheruka kuraswa ku k’ibuga cy’Indege cya Goma avuga ko ari u Rwanda rubiri inyuma.
Zénon Makongo yarangije yizeza L’ONI ko ubutegetsi bw’i gihugu cye ko bwafashe ingamba zihamye mu rwego rwo kurinda umutekano wa Monusco nyuma yibyabaye tariki ya 10/02/2024, i Kinshasa mu myigaragambyo.
Ku rundi ruhande u Rwanda rwa komeje kugaragaza ko ntaho ruhuriye na M23 ko ahubwo ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo aribo bananiwe gukemura ibibazo igihugu cyabo gifite, bityo bikabyara intambara idashira.
U Rwanda kandi rushinja RDC gukorana bya hafi n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda.
MCN.