Perezida wa Sudan y’Epfo akaba n’umuyobozi mukuru w’u muryango w’Afrika y’i Burasirazuba, Salva Kiir Mayardit kuri uyu wa Kane, tariki ya 23/02/2024, yagiranye ibiganiro na perezida w’u Burundi.
Ni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Salva Kiir Mayardit yageze i Bujumbura, ku murwa mukuru w’u butunzi w’igihugu cy’u Burundi, aho yari kumwe n’itsinda bagendanye ririmo umunyabanga mukuru w’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba, EAC, Peter Mathuki, ukomoka mu gihugu cya Kenya.
Nk’uko bya vuzwe n’ibiro bikuru by’u mukuru w’igihugu cy’u Burundi, Ntare rushatsi, bivuga ko Salva Kiir Mayardit, hamwe n’itsinda bagendanye ko bakiririwe ku k’ibuga cy’indege, bakirwa na minisitiri Gervais Abayeho.
Ibi biro by’u mukuru w’igihugu binavuga ko Kiir Mayardit ko yahise ajya ku bonana na Ndayishimiye, maze ngo baza kuganira ku bibazo by’u garije akarere harimo n’umutekano muke uvugwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Uruzinduko rwa Salva Kiir Mayardit, mu karere k’ibiyaga bigari, u Rwanda, RDC n’u Burundi, rugamije kuzahura umubano hagati y’ibi bihugu byo mu karere, nk’uko bya vuzwe kuva akigera i Kigali mu Rwanda.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda na Salva Kiir Mayardit bagarutse ku mwuka w’intambara uri mu Burasirazuba bwa RDC, bagaragaza ko amahoro n’u mutekano ari ingenzi kugira ngo imibereho y’abaturage n’ubukungu bitere imbere.
Aba bakuru bi bihugu byombi bavuga ko amahoro yo garuka mu Burasirazuba bwa RDC mu gihe hubahirijwe amasezerano ya Luanda na Nairobi, yo mu 2022.
U Burundi, u Rwanda na Congo Kinshasa, n’ibihugu muri iy’i minsi birebana ayingwe, buri gihugu gishinja icyabo gufasha imitwe y’inyeshamba irwanya buri kimwe muri ibi.
By’u mu ihariko u Burundi bufite ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo, aba basirikare b’u Burundi bashinjwa kurwanya M23.
Kagame w’u Rwanda na Salva Kiir bagaragaje impungenge ko intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yakwaguka igakwira a karere kose.
Perezida wa Sudan y’Epfo arava i Bujumbura ahite yerekeza i Kinshasa, kumurwa mukuru w’igihugu cya RDC, aho aza kugirana ibiganiro na perezida Félix Tshisekedi.
MCN.