U Burundi na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byashizwe mu Bihugu 10 bikenye kurusha ibindi byo ku mugabane w’Afrika, mu cyegeranyo cy’u yu mwaka w’2024.
Ni ibikubiye muri raporo yashizwe hanze n’ikigo mpuzamahanga cya IMF.
Iki kigo gisohora urutonde rw’uko ibihugu biba bihagaze mu bukungu ndetse n’uko abaturage binjiza hagandewe ku musaruro w’i byakorewe mu gihugu.
Ibi byashizwe hanze ku munsi w’ejo, ariko bakoze icyegeranyo cy’u mwaka ushize. Iki, kigo cya IMF, cyagaragaje ko umuturage wo mu Burundi umwe yinjiza amadorali y’Amerika 936 ku mwaka.
Ibi biri mubyatunye iki gihugu cy’u Burundi kibarizwa mu karere k’ibiyaga bigari abaturage bacyo baza mu bantu ba kabiri bakenye kurusha abandi ku mugabane w’Afrika.
IMF ikomeza ivuga ko u Burundi bu banzirizwa na Sudan y’Epfo, yo umuturage wayo yinjiza amadorali y’Amerika 492 ku mwaka.
Mu gihe Republika ya Demokarasi ya Congo yo, abaturage bayo baza ku mwanya wa kane mu bihugu i Cumi bya mbere bifite abaturage bakeny e muri Afrika, ni mu gihe bavuze ko umukongomani umwe yinjiza amadorali y’Amerika angana na 1565 ku mwaka.
Iki kigo cya IMF gikomeza kivuga ko ibihugu nk’u Burundi, bigorwa n’uko bitagira umutungo kamere uhagije, urwego rw’imari ndetse n’u musaruro muke utuma abashoramari mvamahanga badashora muri iki gihugu imari zabo.
Iki kigo kandi cyagaragaje ko Repubulika ya demokarasi ya Congo ifite ubutaka bukize ku butunzi kamere, ahanini gukena kwa baturage biva ku makimbirane y’intambara zurudaca ziba burigihe.
Bityo bakavuga ko impamvu za politike ziri mubituma u ubukungu, ubworozi, ndetse n’ubuhinzi butajya imbere.
MCN.