Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa SADC yatangaje ko Ingabo zabo ziri muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ko zikomeje gutoza Igisirikare cya RDC kurasisha imbunda ziremereye, ibyo bakunze kwita “artillery.”
Ni ibyo uyu muryango wa SADC batangaje bakoresheje urubuga rwa x, aho bavuze ko ingabo z’uyu muryango wa SADC ko zirimo gusohoza inshingano zabo mu butumwa zagiyemo mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Nk’uko ba bitangaje bagize bati: “Sadec barimo gutoza Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kurasisha imbunda ziremereye, kugira bahashye umutwe wa M23.”
Ubu butumwa bwaherekejwe na mashusho agaragaza imyitozo ihabwa ingabo za RDC.
Ayo mahugurwa akaba agamije kuzamura imikorere y’ingabo za Fardc mu rwego rwo kugira ngo bazarusheho kumara umutwe wa M23 ugize igihe uzengereje iryo huriro ry’ingabo.
Ibyo bibaye mu gihe ubuyobozi bw’ingabo za SADC n’u buyobozi bw’ingabo za RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaru bari bagiranye ibiganiro.
N’ibiganiro bivugwa ko byabereye i Goma, aho byabaye kuri uyu wa Kabiri, bikaba byari byi tabiriwe na Lt Gen Sikabwe Fall umukuru w’ingabo za RDC zirwanira ku butaka na guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Maj Gen Peter Cirumwami Nkuba, ndetse n’uhagarariye ingabo za SADC, muri RDC, Maj Gen Monwabisi Dyokopu.
Ibyo biganiro na none byari bigamije kunoza imikoranire hagati ya SADC na Fardc mu guhashya M23.
Nyuma y’ibi biganiro Maj Gen Monwabisi Dyokopu yahise yerekeza mu gusura ibirindiro by’ingabo ziri k’urugamba biherereye i Masisi, kugira atere ingabo mu bitugu.
Ahagana tariki ya 15/12/2023 n’ibwo Ingabo za SADC zageze muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, hashingiwe ku byemezo bya bakuru bi b’ihugu bigize uwo muryango byari byafatiwe muri Namibia tariki ya 08/05/2023.
Izi ngabo za SADC zigizwe n’iza Afrika y’Epfo, iza Malawi n’iza Tanzania.
MCN.